Perezida Kagame yakomoje ku musaruro witezwe ku kongera abagore muri Guverinoma

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 19 Ukwakira 2018 saa 01:41
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yavuze ko ubwiyongere bw’abagore bari mu nzego zifata ibyemezo, bukwiye kujyana n’ingamba zifasha mu gukemura ibibazo bagenzi babo bahura na byo nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu.

Yabigarutseho ku wa 19 Ukwakira 2018, atangiza umwaka w’ubucamanza.

Perezida Kagame yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubucuruzi bw’abantu bihangayikishije Isi.

Yasobanuye ko bikwiye gukemukira mu kubaka inzego, gushyiraho amategeko no kuyavugurura.

Ati “Kongera umubare w’abagore n’abakobwa mu nzego bikwiye kugira icyo bimara mu gukemura icyo kibazo. Iyo ari ibibazo byihariye bireba abagore kandi bakaba bashyizwe mu nzego z’ubuyobozi, bahawe ibikoresho byose, bakwiye kubyifashisha.”

Perezida Kagame yashimangiye ko bidakuraho uruhare rw’abagabo kuko bagomba gufatanya.

Ati “Iyo byageze ku cyaha bisangamo bose no ku gisubizo bakwiye kugaragaramo bose. Umubare w’abagore mu nzego zifata icyemezo mu mateka wari hasi. Ubwo wazamutse dukwiye no kubona ibyo bibazo bikemuka kurusha uko byari bimeze. Mukoreshe amahirwe n’umwanya.”

Yashimangiye ko ihohoterwa rikwiye gucika burundu ndetse ridakwiriye kubaho no gutoteza abantu bamwe mu muryango Nyarwanda.

Perezida Kagame yaraye akoze impinduka mu bagize Guverinoma aho mu Baminisitiri 19, abagera kuri 11 ni abagore bivuze ko ba Minisitiri b’abagore bangana na 58%.

Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bose ni 26, harimo abagore 13. Bivuze ko muri Guverinoma yose abagore bangana na 50%. Abagize Guverinoma bagabanutseho 15%, aho bavuye kuri 31 bagera kuri 26.

Aba bagore bari mu guverinoma nshya yashyizweho, biyongera kuri 61.3% bari mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’abadepite aho bangana na 49 mu gihe abagabo ari 31.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege yavuze ko hagati ya 2016 na 2018 abantu 2728 bahaniwe icyaha cyo gusambanya abana bato.

Yagize ati “Muri ibyo byaha abenshi mu bahohotewe ni abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka itatu na 12. Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bafashwe ku ngufu bakurana ibibazo bitandukanye bikomoka ku ihahamuka. Ibi bibazo byiyongera ku bubabare bw’umubiri birimo guhorana ubwoba, kugira ipfunwe no kwitakariza icyizere.”

Yasabye ko Abanyarwanda bose bakwiye guhagurukira iki kibazo kigahashywa n’abahohotewe bakaremwamo icyizere cy’ahazaza.

Perezida Kagame yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubucuruzi bw’abantu bihangayikishije Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza