Yabikomojeho kuri uyu wa 09 Ugushyingo 2024, ubwo yagezaga ubutumwa ku bari bitabiriye ibiganiro byatangarijwemo imishinga 40 y’ikoranabuhanga y’urubyiruko rwa Afurika izafashwa binyuze muri gahunda ya Timbuktoo.
Perezida Kagame yabwiye abari bitabiriye ibi biganiro ko hari igihe yari agiye gufata icyemezo cyo guhagarika akazi, ariko aza kubona impamvu imubuza.
Yagize ati “Mwavuze iby’uko UNDP imaze imyaka 60, muvuga ko muri iyo myaka ari bwo ibigo n’abantu baba bagomba gusoza akazi. Nanjye ndi hafi kuyirusha imyaka 10,”
“Ubwo nari mfite imyaka 40 narindi gutekereza kugira icyo nkora ubundi nkasezera akazi, nyuma nza kugira imyaka 50 nsanga hakiri byinshi byo gukora kurusha gusezera akazi, nza kugira 60 nkomeza kubibona uko, n’ubu ndi hafi kuzuza imyaka 70 kandi ntekereza ko hakiri akazi kenshi ko gukora.”
Perezida Kagame yavuze ko “Igihe cyo gusezera akazi n’ikigera nzaba ngifite akazi ko gukora, nzajya nshingikira abakiri bato bari kuzamuka bakora ibitandukanye, mbagira inama mu buryo butandukanye kandi nabibutsa aho bagomba kwigengesera.”
Yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye barimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP, n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, kubera umusanzu batanga mu iterambere rya Afurika, nk’ishyirwaho ry’umushinga Timbuktoo n’ibindi.
Uyu ni umushinga wa UNDP, ugamije guteza imbere ibikorwa by’ishoramari muri Afurika, bigakorwa himakazwa ikoranabuhanga.
Muri Mutarama 2024 ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye inama y’ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu, World Economic Forum, i Davos mu Busuwisi, yatangaje ko u Rwanda ruzatanga miliyoni 3$ mu kigega cy’umushinga wa Timbuktoo [Africa Innovation Fund].
Mu biganiro byabaye biherekeje Inama ya YouthConnekt Africa, hamuritswe imishinga y’ikoranabuhanga 40 ya ba rwiyemezamirimo bakiri bato ijyanye n’urwego rw’ubuzima, izafashwa ikanaterwa inkunga mu cyiciro cya mbere binyuze muri ‘Timbuktoo HealthTech Hub’, agashami k’umushinga mugari wa Timbuktoo, gafite icyicaro mu Rwanda.
Iyi mishinga yatoranyijwe muri 975 yari yagaragaje ubushake bwo guterwa inkunga.
Iyi mishinga yatoranyijwe izajya ihugurirwa mu Rwanda aho yitezweho kuziba icyuho kigaragara mu rwego rw’ubuzima no kuruteza imbere himakazwa ikoranabuhanga.
Perezida Kagame yagize ati “Nk’uko mwabivuze ntibikiri inzozi cyangwa igitekerezo, ahubwo birahari kandi birakora, dusabwa gushyiramo imbaraga nyinshi, ibitekerezo bishya n’amikoro, tukabiteza imbere bikagera aho twifuza ko bigera, tugatangira kubona inyungu yabyo.”
Yakomeje agira ati “Ndatekereza ko hari ibyo dukwiye guhindura. Ubudasa ku mugabane wacu buhatse umutungo ukomeye, kandi turashoboye nk’undi wese aho ari hose, rero kuki rero tutakoresha ibi duhora twita ubushobozi,”
“Ntabwo wahora uvuga ko ufite ubushobozi imyaka ikaba myinshi, muribuka twinjira muri iki kinyejana bakavuga ngo iki ni ikinyejana cya Afurika, ukibaza ni ikihe kitari icyacu? Ni mureke kuri iyi nshuro tubishyire mu bikorwa nk’uko Timbuktoo yabaye impamo. ubundi n’ibindi bizagenda biza.”
Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi “twafungura muri twe bikatugeza aho dushaka kuba.”
Muri iyi mishinga 40 igiye gufashwa binyuze muri ‘Timbuktoo HealthTech Hub’ harimo irindwi y’Abanyarwanda.
Uretse HealthTech Hub ifite icyicaro i Kigali mu Rwanda, hari na GreenTech i Nairobi muri Kenya, FinTech Hub iherereye i Lagos muri Nigeria, n’izindi ziri mu bihugu bitandukanye zose zishamikiye ku mushinga mugari wa Timbuktoo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!