Perezida Kagame yakomoje ku bwicanyi bukomeje gukorerwa Abanyamulenge i Minembwe (Video)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Ugushyingo 2019 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yavuze ku bwicanyi bwibasiye Abanyamulenge biganje mu batuye mu misozi miremire ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi, yasabye ibihugu by’ibituranyi gukorera hamwe mu gushaka umuti ku bibazo by’umutekano.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa 8 Ugushyingo 2019, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri Village Urugwiro.

Perezida Kagame abajijwe ku kiri gukorwa ku bibazo by’ubwicanyi bwibasiye Abanyamulenge, yavuze ko yabyumvise ndetse hari ubushake hagati y’ibihugu by’ibituranyi na RDC byo gushaka umuti urambye.

Yagize ati “Ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo, mu bice bya Minembwe, nabyumviseho, narabisomye, Perezida mushya wa RDC yashyikirije ibihugu by’abaturanyi igitekerezo cyo gukorera hamwe mu gushaka umuti ku bibazo by’umutekano. Cyakiriwe neza ariko ntabwo ari ugukemura ikibazo kimwe ngo ibindi ubireke, gahunda yari ukureba amateka y’ibi bibazo by’umutekano muke biterwa n’imitwe yitwaje intwaro n’uburyo twabikemura ibihugu twese dufatanyije.”

Mu minsi ishize abakuru b’ingabo z’ibi bihugu n’inzego z’umutekano, bakorana n’ingabo za UN ziri muri Congo bahuriye mu nama igamije kureba uko hanozwa ubufatanye mu guhangana n’ibibazo bitera umutekano muke.

Yakomeje ati “Hari ibitekerezo byatanzwe mu gushakira hamwe uko ikibazo cyakemurwa, ndatekereza ko hari intambwe yatewe nubwo ku rundi ruhande ibibazo bikomeje kandi bitwara ubuzima bw’abaturage.”

“Perezida wa RDC ashaka gufatanya n’ibi bihugu mu gushaka umuti ikibazo cya Minembwe, ariko kigirwamo uruhare n’imitwe itandukanye ituruka mu bihugu bitandukanye, ku buryo uburyo bwiza bwo kugikemura butari ukubikora bonyine, kandi ntekereza ko bafite ishingiro kuvuga ngo ibihugu byajya hamwe, buri gihugu kikagaragaza impungenge zacyo, noneho bafatanyije bagashakira umuti buri kibazo, ibyo bikaduha amahirwe yo gukemura ibibazo kurusha uko umwe yakora ku giti cye.”

Perezida Kagame yavuze ko ubwo bufatanye bukomeje ku buryo abaturage batakomeza kuhaburira ubuzima ndetse iyo mirwano igahagarikwa.

Ubugizi bwa nabi buri gukorwa i Minembwe bukomoka ku bitero abaturage bagabwaho n’inyeshyamba bavuga ko ari iz’umutwe wa Mai Mai ziganjemo Abanye-Congo biyita gakondo, bafata Abanyamulenge nk’abanyamahanga.

Ubutegetsi bwa Komini Minembwe muri Teritwari ya Fizi butangaza ko nibura abantu ibihumbi 70 bahungiye mu murwa mukuru w’iyo komini, mu gihe Umuryango w’Abibumbye utangaza ko ubariyemo n’abahungiye mu tundi duce no mu mahanga bose bagera ku bihumbi 200 kubera izo mvururu.

Abanyamulenge ni umuryango mugari w’abaturage babarizwa muri RDC hafi y’umupaka wayo n’u Burundi, Tanzania n’u Rwanda.

Ubwoko bw’Abanyamulenge bwiganje cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hafi y’inkombe z’Ikiyaga cya Tanganyika gihuza u Burundi na Tanzania hamwe n’agace k’Amajyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Zambia.

Politiki ya Congo yakunze kugenda ibagaragura, rimwe bakitwa abanyamahanga ubundi bakitwa abaturage bemewe ari nabyo byakomeje gukongeza kutarebwa neza n’abandi baturage biyumva nka kavukire ba Congo.

-  Indi nkuru wasoma: Ni iki cyihishe inyuma y’ubugizi bwa nabi bwibasiye Abanyamulenge muri Congo?

Perezida Kagame yakomoje ku bwicanyi bukomeje gukorerwa Abanyamulenge i Minembwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza