Ibi perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2024, mu kiganiro yatanze mu itangizwa ry’Inama Nyafurika ya YouthConnekt, ubwo yabazwaga ikibazo yabonye Umugabane wa Afurika ufite mu buto bwe n’uko abona ubu bihagaze.
Perezida Kagame yagize ati “Nkiri muto ubu hashize imyaka myinshi, sintekereza ko nari mfite amaso yo kubona icyari ikibazo, nabonaga ikibazo ariko sincyumve.”
“Nabonye ibibazo, mbibamo ariko bitwara igihe kugira ngo mbone ko hari ibyari biri kuba bitagombaga kuba ku bantu nanjye ndimo. Ubwo nakuraga ni bwo nagiye mbona ko hari icyakorwa kandi ko nta muntu wundi wabigukorera uretse twe ubwacu.”
Perezida Kagame yavuze ko gukurira mu buhunzi biri mu byatumye benshi mu bo bari kumwe babona ikibazo cyari gihari, banakibonamo igisubizo.
Yagize ati “Nkiri muto byatangiye mfite imyaka ine, ni bwo umuryango wanjye wagiye mu buhungiro basiga igihugu. Umuryango wanjye icyo gihe wari umeze neza nta kibazo cyari gihari ariko twabaye impunzi mu gihugu cy’igituranyi nk’Abayarwanda benshi.”
“Uko twakuze nk’impunzi n’ibibazo byazanaga nabyo, hari isomo byazanaga. Twakuze tunyura muri byinshi byaduhaye isomo, twize ibintu byinshi utiga mu ishuri ahubwo wiga mu buzima.”
Perezida Kagame yakomeje agira ati “Mfite imyaka 12 nabajije papa wanjye njaje kubura mfite 15, nti ’Ese twakoze iki, kuki turi hano mu nkambi?’ Yambwiye byinshi bisobanura ikibazo birimo politiki, abayobozi, iby’ibihe by’ubukoloni n’ubwingenge ariko ibyo byose ntibyari bikwiye kubaho.”
“Ayo ni amasomo twize, hari ikitaragendaga, ibi ndikuvuga byabaye mu myaka ya 1960 na n’ubu birahari.”
Perezida Kagame yavuze ko nubwo ibyo bibazo babibayemo mu myaka myinshi ishize, n’ubu hakiri aho bigaragara ku mugabane wa Afurika.
Yagize ati “Haracyari abantu cyane abato n’ababyeyi babo bakiri guhura n’ibibazo kubera politiki n’imiyoborere mibi. Ibyo nabayemo mfite imyaka ine kuki byaba biri kuba ahandi ku mugabane? Turacyafite impunzi, amakimbirane ashingiye ku moko, abantu barwana aho kwiyubaka no kubaka ibihugu byabo.”
“Ku bato bari hano si ngombwa ko mubinyuramo kugira ngo mube abantu bazima. Mwakiga n’amasomo y’abandi, ibintu byabaye ku bandi, namwe mukishyira muri uwo mwanya, ukibazi uti bimbayeho nakora iki ngo mbyirinde cyangwa mbinyuremo nemye."
Mu 2012, ni bwo gahunda ya Youth Connekt yatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo barimo UNDP. Yaje ari igisubizo ku iterambere rirambye kandi rigera kuri buri wese mu muryango Nyarwanda.
Iba buri mwaka, igahuza abashyiraho za politiki, abacuruzi, abafatanyabikorwa mu iterambere na sosiyete sivile, hagamijwe gushaka umuti w’ibibazo byugarije urubyiruko.
Iy’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti “Guha urubyiruko ubumenyi bukenewe ngo ruhange imirimo.”
Gahunda ya Youth Connekt yaje kwaguka ihindurirwa izina yitwa YouthConnekt Africa, ubu ikaba imaze gukwira hirya no hino ku mugabane. Ibihugu 33 bimaze kuyiha ikaze, aho Ubwami bwa Lesotho ari bwo buheruka kuyakira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!