Ahunna Eziakonwa usanzwe uyobora na UNDP muri Afurika n’itsinda rimuherekeje bakiriwe na Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2022.
Amakuru dukesha Village Urugwiro, avuga ko Perezida Kagame yakiriye iri tsinda nyuma y’Inama Mpuzamahanga yiga ku kurebera hamwe Ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zashyizweho mu kugeza ku baturage bose Ingufu zirambye kandi zitangiza Ibidukikije [Sustainable Energy for All Forum] yayoboye.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ibi biganiro byanitabiriwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Musoni ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Clare Akamanzi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!