00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Nabers Charitable Foundation ishyigikira ibikorwa by’Abangilikani mu Rwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 Ukwakira 2021 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye, Umunyamategeko Drayton Nabers Jr. washinze Umuryango Nabers Charitable Foundation utera inkunga ibikorwa by’uburezi mu matorero atandukanye ku Isi harimo n’iry’Abangilikani mu Rwanda.

Umukuru w’Igihugu na Drayton Nabers Jr. bagiranye ibiganiro byanitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ndetse n’Umuyobozi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Archbishop Dr Laurent Mbanda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Drayton Nabers ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukwakira 2021.

Byatangajwe ko ibiganiro byibanze ku bikorwa by’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda.

Drayton Nabers wigeze kuba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Alabama, abinyujije muri uyu muryango yashinze, atera inkunga ibikorwa bitandukanye by’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda by’umwihariko ibijyanye n’uburezi.

Muri Werurwe 2021, ni bwo iri torero ryafunguye ku mugaragaro Kaminuza ya Gikirisitu mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba [East African Christian College, EACC].

Ni kaminuza yubatswe n’iri torero ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Umuryango Nabers Charitable Foundation washinzwe na Drayton Nabers Jr, kuri ubu ufatwa nk’Umuyobozi w’Icyubahiro w’iyi kaminuza.

Itorero ry’Abangilikani ry’u Rwanda rifite abayoboke basaga miliyoni bibumbiye muri diyosezi 12 ziri hirya no hino mu ntara. Rigira uruhare mu bikorwa biteza imbere abaturage by’umwihariko abayoboke baryo aho abatishoboye bubakirwa, bakorozwa inka n’andi matungo magufi ndetse rikanafasha mu gutanga ubuvuzi n’ibindi bigamije imibereho myiza y’abaturage.

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Drayton Nabers washinze Nabers Charitable Foundation. Yari aherekejwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney (ibumoso) n’Umuyobozi w'Itorero ry'Abangilikani mu Rwanda, Archbishop Dr Laurent Mbanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .