Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Kane tariki 19 Gicurasi 2022.
Ku ruhande rw’u Rwanda byanitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano, Gen Maj Joseph Nzabamwita.
Amb. Bankole Adeoye agiriye uruzinduko mu Rwanda mu gihe Umugabane wa Afurika ukomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano muke byamaze kuba akarande.
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uherutse gutangaza ko uteganya gukoresha imbaraga za gisirikare mu kurwanya inyeshyamba kuri uyu mugabane.
Icyifuzo cya Komisiyo ya AU ishinzwe ibibazo bya politiki, amahoro n’umutekano, yagaragaje ko gahunda ya Loni isanzwe ikoreshwa yo kubungabunga amahoro, bitagihagije ku bibazo by’umutekano bihora bivuka muri Afurika.
Amb. Bankole Adeoye aherutse gutangaza ko uyu mugabane ukeneye guhindura uko ibintu bikorwa, ingabo zigakoresha imbaraga za gisirikare mu bikorwa byo kurwanya no gukumira imitwe yitwaje intwaro. Ibi akaba yabitangaje ubwo yagezaga raporo ku Nteko rusange ya AU muri Gashyantare.
Iyi komisiyo igaragaza ko gahunda isanzweho yo kubungabunga amahoro itazabasha kugeza ku mahoro arambye mu bihugu byugarijwe cyane n’abarwanyi nka Somalia ndetse n’agace ka Sahel.
Kuri uyu munsi Perezida Kagame kandi yanakiriye mu biro bye Intumwa yihariye akaba n’umujyanama mu Bwami bwa Arabie Saoudite, Ahmed A. A. Kattan.
Ibiganiro byabo bombi byibanze ku buryo bwo kurushaho gushimangira umubano n’ubutwererane iki gihugu gifitanye n’u Rwanda.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!