00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe ya Volleyball muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Nzeri 2021 saa 04:48
Yasuwe :
0 0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), Hajij Bouchra.

Ntabwo ubutumwa bwashyizwe kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bwagaragaje icyo abo bayobozi bombi baganiriye.

Hajij Bouchra ari mu Rwanda aho yitabiriye Igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo n’abagore, kiri kuba hagati ya tariki ya 5 n’iya 20 Nzeri 2021.

Bouchra amaze iminsi yitabira imikino itandukanye iri kubera muri Kigali Arena i Remera mu mujyi wa Kigali.

Bouchra Hajij aherutse kuvuga ko kugira ngo u Rwanda rwemererwe kwakira aya marushanwa akomeye ku mugabane wa Afurika, byaturutse ku kuba ubusabe rwatanze bwari busobanutse kurusha ubundi bakiriye ndetse rukaba rugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’uyu mukino muri Afurika.

Mu bindi kandi byagendeweho harimo ibikorwa remezo bihagije byorohereza amarushanwa nk’ayo akomeye n’ubunararibonye mu kwakira imikino yo ku rwego mpuzamahanga.

Aya marushanwa yombi yaba ay’abagabo n’abagore ari kubera mu Rwanda azatanga itike y’Igikombe cy’Isi cya Volleyball kizaba mu mwaka utaha wa 2022.

Hajij Bouchra amaze iminsi mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .