Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko iri tsinda riri mu Rwanda aho ryitabiriye Inama Mpuzamahanga ya AFSA2024, yahurije hamwe abahanga mu rwego rw’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera n’abandi bafite aho bahurira na rwo bo hirya no hino muri Afurika no ku Isi, kugira ngo baganire ku iterambere ry’uru rwego muri Afurika.
Ni inama ibaye ku nshuro yayo ya mbere kuko Ikigo Nyafurika cya AFSA [African Forensic Science Academy] cyayiteguye cyahawe icyicaro mu Rwanda mu 2023. Imirimo y’ibanze y’iki kigo ni ukuzamura urwego mu bushobozi n’ubumenyi ibihugu bya Afurika bifite mu bijyanye n’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.
Iyi nama yateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera, RFI.
Bamwe mu bari bagize iri tsinda ryakiriwe na Perezida Kagame barimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Charles Karangwa, Umuyobozi Mukuru wa AFSA, Dr. Antonel Olckers n’abandi.
Atangiza iyi nama ku mugaragaro Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yagaragaje ko u Rwanda rumaze kugera ku rwego rwiza mu gutanga serivisi zijyanye no kugaragaza ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera, kugeza ku rwego ibihugu byo mu Karere bisigaye bikenera kuzikoresha bikarwifashisha.
Ati “Mbere y’uko RFI iba igice cy’urwego rw’ubutabera mu Rwanda, guca imanza zimwe na zimwe zasabaga ibimenyetso bya gihanga bishingiye ku bumenyi byari bimeze nko gutera inzuzi. Ariko ubu dufite ibimenyetso bishingiye ku bumenyi bishobora kujyanwa mu rukiko, ibituma ubutabera bukora neza kurushaho.”
Ati “Uretse gutanga ibimenyetso bya gihanga bishingiye ku bumenyi bigatanga ubutabera mu Rwanda, ubu RFI irimo gutanga umusanzu no mu Karere.”
RFI ikomeje kwesa imihigo mu gutanga serivisi zishingiye ku buhanga kuko kuva nko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 kugera mu mwaka wa 2022/2023, yafashije gukemura ibibazo bishingiye kuri ibyo bimenyetso bigera ku 37,363.
RFI ifite laboratwari 12 zitanga uruhurirane rwa serivisi zirimo gupima uturemangingo ndangasano [ADN], guhangana n’ibyakwangiza umubiri, gutahura ibisasu, gusuzuma amajwi n’inyandiko, gufata ibipimo by’ibiyobyabwenge n’iby’ababikoresheje n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!