00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa EAC

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 13 September 2024 saa 08:43
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Veronica M. Nduva.

Ibiganiro byabo bombi byagarutse ku kwihuza kwa EAC ndetse n’izindi ngingo zitandukanye zireba uyu muryango.

Ni ibiganiro byitabiriwe kandi na Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe.

Veronica M. Nduva uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu yasuye kandi Banki Nkuru y’u Rwanda agirana Ibiganiro na Guverineri wayo Wungirije, Soraya Hakuziyaremye.

Muri Kamena 2024 nibwo Umunya-Kenya, Veronica Mueni Nduva yarahiriye kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), aba umugore wa mbere uhawe izo nshingano kuva uyu muryango wabaho.

Nduva wari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru mu ishami rya Minisiteri y’Umurimo rishinzwe imikorere n’umusaruro w’abakozi muri Kenya.

Nduva yavuze ko mu byo ashyize imbere bije byuzuzanya n’imishinga itandukanye yari isanzwe ishyirwa mu bikorwa n’uyu muryango.

Birimo ubufatanye mu by’ubukungu ariko bwibanda ku dushya, kwihangira imirimo no gushakira abaturage b’ibihugu binyamuryango akazi uko bishoboka.

Ati “Ariko kugira ngo ibyo bigerweho bizagirwamo uruhare no kwimakaza amahoro n’umutekano muri EAC kuko ari byo musingi tuzubakiraho ibiramba.”

Yerekanye ko kandi atazarenze ingohe imishinga ishyigikira abagore n’urubyiruko cyane ko ari bo nkingi mwamba bakaba na benshi uyu muryango ufite.

Kuri Nduva kandi yavuze ko arambirije ku ngingo yo guteza imbere ibikorwaremezo bibungabunga ibidukikije mu Karere, icyakora agaragaza ko uru rwego rukeneye ibisubizo bishingiye ku dushya n’ingengo y’imari ihamye binyuze mu gufatanya n’aBikorera.

Ibyo byose n’ibindi yerekanye ko bizashingira ku kubaha umuco wa buri gihugu kinyamuryango, gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano no kwimakaza ubuyobozi budaheza.

Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa EAC
Ni ibiganiro byitabiriwe kandi na Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .