Perezida Kagame na Chileshe Kapwepwe bagiranye ibiganiro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kanama 2022, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.
Chileshe Kapwepwe uri mu ruzinduko rw’akazi i Kigali yahuye na Perezida Kagame nyuma yo kwakirwa n’inzego zitandukanye zirimo Urugaga rw’Abikorera na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ndetse n’iy’Ubucuruzi n’Inganda.
Ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bugira buti “Perezida Kagame yakiriye Chileshe Kapwepwe, Umunyamabanga Mukuru wa COMESA, wamumenyesheje imirimo n’ibikorwa bya COMESA.”
Umukuru w’Igihugu yari kumwe kandi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent ndetse na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome.
COMESA [Common Market for Eastern and Southern Africa] ni umuryango ugizwe n’ibihugu 19 watangiye mu 1994 ariko u Rwanda rwinjiyemo mu 2004.
Ubunyamabanga bwawo bukorera i Lusaka muri Zambia, bukaba buyobowe na Chileshe Kapwepwe kuva mu 2018, ubwo yatorwaga n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo muri COMESA.
Ibihugu biri muri COMESA birimo u Burundi, Ibirwa bya Comores, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Djibouti, Misiri, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Libya, Madagascar, Malawi, Ibirwa bya Maurice, Ibirwa bya Seychelles, Sudani, Eswatini, Uganda, Zambia, Zimbabwe n’u Rwanda.





Amafoto: Village Urugwiro
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!