00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Umujyanama wa Perezida w’u Bufaransa mu birebana na Afurika

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 Gicurasi 2021 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, Franck Paris, Umujyanama wa Perezida w’u Bufaransa mu birebana n’Umugabane wa Afurika, bagirana ibiganiro byihariye.

Uyu mujyanama wa Perezida Emmanuel Macron uri mu ruzinduko i Kigali yakiriwe na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gicurasi 2021, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro binyuze kuri Twitter.

Ntabwo hatangajwe ingingo Umukuru w’Igihugu yaganiriyeho na Franck Paris.

Ibiganiro by’aba bayobozi bibaye mu gihe bitaganyijwe ko Perezida Kagame azagirira uruzinduko i Paris mu Bufaransa tariki ya 17 na 18 Gicurasi 2021.

Jeune Afrique iherutse gutangaza ko Perezida Kagame azitabira inama ebyiri, imwe yiga ku kibazo cy’umutekano muke muri Sudani n’indi yiga ku iterambere ry’ubukungu bwa Afurika.

Usibye izo nama, Perezida Kagame azagirana kandi ibiganiro na bamwe mu bahoze ari abofisiye mu Ngabo z’u Bufaransa, bari mu nshingano hagati ya 1990 na 1994 ubwo we [Kagame] yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu Ingabo za RPA zari zihanganyemo na Leta ya Habyarimana yanakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ishyigikiwe n’u Bufaransa.

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, Franck Paris, Umujyanama wa Perezida w’u Bufaransa mu birebana n’Umugabane wa Afurika, bagirana ibiganiro byihariye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .