Perezida Kagame yakiriye Tshisekedi na Lourenço bitabiriye inama y’i Gatuna

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Gashyantare 2020 saa 12:46
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yakiriye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi n’uwa Angola, João Lourenço, bageze mu Rwanda yitabiriye inama ku bibazo by’u Rwanda na Uganda.

Iyi nama ikomeye irimo kubera i Gatuna yahuje Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni, yitabirwa n’ibihugu by’abahuza birimo Angola na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byanditse ko ‘yabakiriye i Kigali mbere y’uko berekeza mu nama i Gatuna’.

Inama ya Gatuna ni iya gatanu igiye guhuza aba bayobozi bashakira hamwe umuti ku bibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Uganda, kugeza ubwo u Rwanda rwasabye abaturage barwo kutajya muri Uganda kubera itotezwa bahurirayo naryo, ndetse icyo gihugu gishinjwa gufasha imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDLR, RUD Urunana n’indi.

U Rwanda kandi rushinja umuturanyi warwo wo mu majyaruguru kubangamira ubucuruzi bwarwo, kuko hari ibicuruzwa by’abanyarwanda byagiye bifatirwa nta mpamvu, ku buryo byahungabanyije ubucuruzi bwanyuraga mu muhora wa ruguru.

Inama ya mbere yahuje abakuru b’ibi bihugu bine yabaye ku wa 31 Gicurasi 2019 i Kinshasa, iya kabiri ibera i Luanda ku wa 12 Nyakanga 2019, yongera kuhabera ku wa 21 Kanama 2019 ari nabwo hasinywe amasezerano agena ibizagenderwaho mu kunoza umubano hagati y’u Rwanda na Uganda.

Inama iheruka ni iyabaye ku wa 2 Gashyantare 2020, ari nabwo hemejwe ko inama itaha izabera i Gatuna, ku mupaka u Rwanda na Uganda bihuriraho.

Muri Kamena umwaka ushize, u Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Angola, byashyize umukono ku masezerano ashyiraho ihuriro ry’ibi bihugu bitatu rizafasha mu guhangana n’ibibazo birimo umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Iyi nama yabereye i Kinshasa, aho aba bayobozi bari bagiye no guherekeza mu cyubahiro uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Etienne Tshisekedi, umaze imyaka itatu apfiriye mu Bubiligi.

Mu itangazo ibi bihugu byashyize ahagaragara, aba bakuru b’ibihugu baganiriye ku ngingo zirimo iterambere n’ubufatanye mu rwego rw’akarere; by’umwihariko ku kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.

Nyuma y’ibyo biganiro bemeranyije ku ngingo eshatu zirimo ko bijyanye n’ikibazo cy’umutekano, biyemeje kongerera imbaraga ihuriro rya Congo-Angola-Rwanda (CAR), aho rizahuza n’abandi bakuru b’ibihugu by’akarere mu gushakira hamwe uburyo bwo kurandura imitwe yitwaje intwaro yo muri Congo n’ahandi hamwe n’ibindi bibazo bijyanye n’umutekano w’ibihugu.

Perezida Kagame aganira na João Lourenço wa Angola
Perezida Kagame aganira na Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Perezida João Lourenço (ubanza ibumoso), Perezida Kagame (hagati) na Perezida Tshisekedi (iburyo) mbere yo kujya i Gatuna

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza