00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Touadéra wa Centrafrique muri Village Urugwiro (Amafoto na Video)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 5 Kanama 2021 saa 02:04
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mu biro bye Village Urugwiro mugenzi we wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine.

Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Kanama 2021. Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Uyu Mukuru w’Igihugu cya Centrafrique yageze mu Rwanda aherekejwe n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye.

Biteganyijwe ko Perezida Touadéra agirana ibiganiro byihariye na mugenzi we w’u Rwanda ndetse barakurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu nzego zitandukanye.

Perezida Touadéra aranasura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu nyubako y’Inteko ku Kimihurura, mbere yo kwakirwa mu musangiro w’Umukuru w’Igihugu ku mugoroba.

Ku wa Gatanu, tariki ya 6 Kanama 2021, Perezida Touadéra, azasura Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi watashywe ku wa 4 Nyakanga 2021, ukaba ucumbikiye imiryango 144, ufite ishuri ryisumbuye, urugo mbonezamikurire rw’abana, ikigo nderabuzima n’ibindi bikorwa remezo.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Touadéra azasura ahantu nyaburanga hatandukanye harimbishirijwe kurengera ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo.

Urugendo rwa Perezida Touadéra ruje nyuma y’amasaha make u Rwanda rwohereje batayo y’izindi ngabo 750 zijya kunganira izisanzwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique. Ni ukuvuga ko kugeza ubu, u Rwanda rufiteyo batayo eshatu zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri Minusca.

Uretse kuba u Rwanda rufite abasirikare bari mu butumwa bwa Loni, mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ukuboza 2020, umutwe w’ingabo z’u Rwanda udasanzwe ni wo wacunze umutekano mu gihe hari ubwoba bw’uko inyeshyamba zazambya ibintu.

Perezida Touadéra wa Centrafrique yakiriwe muri Village Urugwiro
Perezida Kagame yereka Touadéra wa Centrafrique bamwe mu bayobozi bakuru b'u Rwanda
Touadéra wa Centrafrique yakiriwe mu cyubahiro kimukwiye
Band icuranga yari yabukereye iri gususurutsa iki gikorwa
Perezida Kagame yakiriye Touadéra wa Centrafrique muri Village Urugwiro
Haririmbwe indirimbo zubahiriza ibihugu byombi
Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, aha icyubahiro ibendera ry'igihugu n'irya RDF

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

Amafoto: Niyonzima Moïse

Video: Hakizimana Alain


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .