00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Perezida Mohamed Bazoum wa Niger

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 September 2022 saa 05:43
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Nzeri 2022, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Niger, Mohamed Bazoum uri mu ruzinduko rw’akazi i Kigali.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ku mbunga nkoranyambaga ko ibiganiro by’aba bayobozi bombi byibanze ku kwagura umubano n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Niger.

U Rwanda na Niger bifitanye umubano ushingiye kuri politiki na Diplomasi aho muri Mata 2021, Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango w’irahira rya Perezida Mohamed Bazoum.

Perezida Mohamed Bazoum ari mu Rwanda, aho yitabiriye Inama y’ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’ Ubuhinzi muri Afurika yiswe African Green Revolution Forum (AGRF 2022 Summit) iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 – 09 Nzeri 2022.

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame kandi yanagiranye ibiganiro n’abandi bayobozi bitabiriye iyi nama barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, Patricia Scotland.

Uyu muyobozi watangaje ko yishimiye kugaruka mu Rwanda aje kwitabira Inama ya AGRF, yaherukaga i Kigali muri Kamena uyu mwaka ubwo yari yitabiriye CHOGM.

Perezida Kagame kandi yakiriye Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere ubuhinzi [IFAD, International Fund for Agricultural Development], Alvaro Lario aho baganiriye kuri gahunda zitandukanye zo guteza imbere ubuhinzi.

Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum bagirana ibiganiro
Perezida Kagame yanakiriye Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa IFAD, Alvaro Lario wari kumwe na Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .