Abayobozi bombi bahuye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2023, nyuma y’uko Mevlüt Çavuşoğlu, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Dr Vincent Biruta.
Muri ibi biganiro byahuje abaminisitiri b’ibihugu byombi byaranzwe no gusinya amasezerano yiyongera ku yari asanzwe kuko kugeza uyu munsi ibihugu byombi bikaba bifitanye amasezerano 21 y’imikoranire mu nzego zitandukanye.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter Mevlüt Çavuşoğlu yatangaje ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame yamuhaye ubutumwa bwifuriza ibyiza umukuru w’igihugu cye, Recep Tayyip Erdoğan.
Çavuşoğlu yashimye uburyo u Rwanda rukomeza gutera imbere, rukarenga amateka mabi rwanyuzemo.
Yavuze ko ibiganiro yagiranye na Dr Biruta bijyanye n’inzego zitandukanye zirimo ubukungu, ishoramari, ingufu, igisirikare, umuco n’uburezi.
Yakomeje ati "Bijyanye n’amasezerano y’ubutwererane rusange twasinye, tugiye gushyiraho komisiyo ihuriweho, izaba ubundi buryo budufasha kurebera hamwe inzego zitandukanye z’umubano."
Minisitiri Biruta yavuze ko aba bayobozi baganiriye ku ngingo zireba ibi bihugu, akarere n’isi muri rusange n’uburyo bwo kurushaho kwagura umubano.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza cyane ko buri kimwe mu bihe binyuranye byagiye bifungura ambasade mu kindi.
Kugeza ubu mu Rwanda hari imwe mu mishinga yubatswe bigizwemo uruhare n’ibigo byo muri Türkiye irimo Kigali Convention Centre, BK Arena ndetse barimo no kuvugurura Stade Amahoro.
Ishoramari ry’ibigo byo muri Türkiye risaga miliyoni $500, mu nzego zirimo inganda, ubwubatsi, amahoteli n’ibindi.
Umubano w’u Rwanda na Türkiye ugaragararira no mu burezi kuko kuri ubu u Rwanda rufite abanyeshuri 240 bigayo, barimo 81 bahawe buruse n’icyo gihugu.
Muri rusange mu myaka irenga umunani Türkiye imaze ifunguye ambasade yayo mu Rwanda, umubano w’ibihugu byombi ugeze ku rwego rushimishije.
Minisitiri Çavuşoğlu yasuye u Rwanda mbere yo kwerekeza mu bindi bihugu mu rwego rwo kwagura umubano n’ubufatanye mu nzego zirimo iterambere ry’akarere n’ubufatanye hagati ya Turikiya na Afurika.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!