Minisitiri Abdelaaty yahagarariye Perezida wa Misiri, Abdel Fattah Al-Sisi, mu birori byo kurahirira ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu bya Perezida Kagame byabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa 11 Kanama 2024.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko “Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Minisitiri, Badr Abdelaaty wahagarariye Perezida Abdel Fattah Al-Sisi mu #kurahira2024.”
Mbere yo kwakirwa na Perezida Kagame, Minisitiri Abdelaaty na Prof Sir Magdi Yacoub washinze Ikigo Heart Center cyita ku buvuzi bw’indwara z’umutima bitabiriye isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Misiri yo kohereza mu Rwanda ibikoresho byifashishwa muri ubu buvuzi.
Hashingiwe kuri aya masezerano, Guverinoma ya Misiri yahaye iy’u Rwanda ibikoresho byifashishwa mu kuvura indwara z’umutima bifite agaciro ka miliyoni 3,3 z’amadolari ya Amerika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!