00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Mansourou Aremou uyobora umukino wa Handball muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 September 2022 saa 01:39
Yasuwe :

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Mansourou Aremou, uyobora Ishyirahamwe Nyafurika ry’umukino wa Handball, uri mu Rwanda aho yitabiriye irushanwa ry’abatarengeje imyaka 18 muri uyu mukino.

Nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje, Perezida Kagame, yakiriye Mansourou Aremou kuri uyu wa Mbere tariki 5 Nzeri 2022.

Ikipe y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 18 yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika muri Handball nyuma yo gutsinda Maroc ibitego 35-34 mu mukino wa ½ wabereye muri BK Arena ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 4 Nzeri 2022.

Biteganyijwe ko umukino wa nyuma uzahuza u Rwanda na Misiri uzaba ku wa Kabiri, tariki ya 6 Nzeri 2022, muri BK Arena.

U Rwanda rwazamutse ruri ku mwanya wa kabiri mu itsinda ryarwo rwahuraga na Maroc yasoje imikino y’amatsinda mu 2022 ari iya mbere.

Umukino w’u Rwanda na Maroc waranzwe n’imbaraga nyinshi ku makipe yombi kuko buri yose yagaragaje kugarira no gusatira kudasanzwe.

Ikipe ya Maroc yakoze amakosa menshi bituma u Rwanda rubona amanota menshi mu kuyahana. Ibi ntibyaciye intege Abarabu kuko bakomeje gusatira, ariko biba iby’ubusa igice cya mbere kirangira batsinzwe amanota 18 kuri 14.

Mu gice cya kabiri abafana bari inyuma y’u Rwanda banyeganyeje BK Arena, batiza umurindi ingimbi z’u Rwanda, na zo ntizabatenguha zigaragaza kwihagararaho ku buryo bugaragara.

Igice cya kabiri cyatangiye Maroc izamukana u Rwanda, ikuramo ikinyuranyo cy’amanota ndetse iranarufata. Amakipe yombi ariko yakinnye ku buryo nta kipe n’imwe yarushaga indi ikinyuranyo cy’amanota arenze abiri kuko impande zombi zagendaga zicungana cyane.

Mu minota itatu ya nyuma, Ikipe ya Maroc yakoze ikosa ryahanishijwe iminota ibiri hanze ku mukinnyi wayo n’u Rwanda rurarikora ariko rukomeza kurusha ubuhanga Maroc rushyiramo ikinyuranyo cy’amanota abiri.

Ku munota wa nyuma abakinnyi ba Maroc bashyizemo inota rya nyuma ariko umukino urangira ari amanota 35 kuri 34.

Ikipe y’u Rwanda rwakatishije itike yo gukina umukino wa nyuma rusangayo Misiri yahageze itsinze u Burundi amanota 66-22.

U Rwanda rwari mu itsinda rimwe na Misiri ndetse umukino wahuje ibihugu byombi warangiye rutsinzwe amanota 30-44.

Perezida Kagame yakiriye Mansourou Aremou uyobora umukino wa Handball muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .