Mahamadou Issoufou ni umwe mu bakuru b’ibihugu babaye inshuti zikomeye z’u Rwanda mu gihe cyose yamaze ari ku buyobozi.
Yaje mu Rwanda inshuro nyinshi yaba muri gahunda z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe cyangwa se izindi zijyanye no gutsura umubano hagati y’u Rwanda na Niger.
Nko mu 2016 yari mu Rwanda yitabiriye inama y’Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, umwaka wakurikiyeho nabwo arahagaruka [2017] yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Kagame.
Mu 2019 nabwo yari i Kigali yitabiriye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri Mutarama uyu mwaka, u Rwanda rwamutoranyije mu bahoze ari abakuru b’ibihugu batatu [hamwe na Hailemariam Desalegn wari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia na Festus Mogae wayoboye Botswana] nk’abayobora gahunda yo gutangiza Inama ya APAC muri Afurika.
Inama ya APAC yitabiriye iteraniye mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 18 Nyakanga, izasozwa ku wa 23 Nyakanga 2022.
Ifite intego igaruka ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima hagamijwe kugera ku “Iterambere rirambye rya Afurika.’’
APAC yitabiriwe n’abarenga 2000 bo mu bihugu 52 bya Afurika no hanze yayo.
U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye iyi nama yari isanzwe ibera ku Migabane y’u Burayi, Amerika na Aziya. Ihuriza hamwe abarimo abaminisitiri, abafata ibyemezo, abayobozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye urubyiruko n’abahanga mu bya siyansi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!