Perezida Kagame yakiriye Jin Liqun kuri uyu wa 04 Nzeri 2024, aho bose bari i Beijing mu Bushinwa aho bitabiriye inama iri guhuza abayobozi b’ibihugu bya Afurika n’u Bushinwa (FOCAC).
Itangazo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byanyujije kuri X rivuga ko Perezida Kagame na Jin Liqun baganiriye ku mishinga u Rwanda ruri gufatanyamo na AIIB n’indi iteganyijwe mu minsi iri imbere.
Ibyo biganiro bya Perezida Kagame na Jin Liqun bije bikurikira ibyaherukaga muri Gicurasi 2024, byibanze ku mahirwe yo kurushaho gukorana hagati y’iyi banki n’u Rwanda.
Icyo gihe bombi bari bahuriye muri Kenya aho bari bitabiriye inama yateguwe na Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB) yaberaga mu Mujyi wa Nairobi.
AIIB yashinzwe mu 2015 ku gitekerezo cyazanywe n’u Bushinwa. Intego yayo ni ugutera inkunga ibikorwa remezo hirya no hino ku Isi hagamijwe kwihutisha iterambere muri Aziya no hanze yayo.
Muri Nyakanga 2019 ni bwo u Rwanda rwabaye umunyamuryango wa AIIB. Ubu impande zombi zifatanya mu mishinga yo mu nzego zitandukanye.
Irimo nko guteza imbere imishinga ishingiye ku ikoranabuhanga, ijyanye no kugeza ku baturage serivisi z’imari hagamijwe kuzahura imishinga yagizweho ingaruka n’ibibazo bitandukanye.
Impande zombi kandi zifatanya mu bikorwa bitandukanye byo guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zitangiza n’ibindi.
Nk’ubu mu 2021 Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 100 $ na AIIB agamije gushyira mu bikorwa umushinga wo guteza imbere ikoranabuhanga.
Ni umushinga byavugwaga ko wagombaga gushorwamo miliyoni 200$, igice cya mbere cya miliyoni 100$ icyo gihe cyari cyaratanzwe na Banki y’Isi.
Kugeza muri Werurwa 2024, AIIB yari imaze gutanga inguzanyo ku bafatanyabikorwa batandukanye irenga miliyari 50$.
Iyo banki ikomeye mu Isi yatangiranye n’abanyamuryango 57 ariko mu mpera za 2020 yari imaze kugira abanyamuryango 103 bihariye 79% by’abaturage bose batuye Isi na 65% by’umusaruro mbumbe w’Isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!