Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’inama ya Chicago rishima urugendo rw’u Rwanda mu myaka 25

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ukwakira 2019 saa 11:25
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yakiriye abashyitsi 22 bo mu itsinda ry’inama ya Chicago ishinzwe politiki mpuzamahanga (Chicago Council on Global Affairs), bari mu ruzinduko rw’iminsi itanu mu Rwanda.

Uyu muryango washinzwe mu 1922, ukaba ushinzwe kumva uko politiki y’Isi iteye no kugira inama abayobozi ba Leta zunze Ubumwe za Amerika ku byerekeye ingamba zafatwa.

Iri tsinda ryaje mu Rwanda rivuye muri Ethiopia, ryahuye na Perezida Kagame kuri uyu wa Kane, baganira ku bintu bitandukanye birimo urugendo rw’u Rwanda mu myaka 25 ishize mu byerekeye politiki, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko aba bashyitsi hari byinshi baje kwigira ku Rwanda harimo cyane cyane urugendo rw’imyaka 25 ishize.

Yakomeje avuga ko wabonaga ko bari bafite inyota yo kumva neza uko u Rwanda rwiyubatse muri iyi myaka 25 ishize, kuko kimwe n’abandi banyamahanga hari abatarumva uko u Rwanda rwiyubatse.

Ati “Ku banyamahanga benshi uko u Rwanda rumeze ubungubu n’uko rwari ruteye mu 1994, hari benshi batabyumva neza ukuntu urugendo rwagenze. Bashimye byinshi bijyanye na politiki y’ubukungu yashyizweho, bijyanye n’imiyoborere y’u Rwanda ndetse n’umuco nka kimwe mu bishyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda”.

Iri tsinda kandi mbere yo guhura na Perezida Kagame ryanaganiriye n’abandi bayobozi barimo ba Minisitiri muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Minisiteri y’imari n’igenamigambi, iy’uburezi n’iy’ubuzima.

Uwari uyoboye iri tsinda yavuze ko bagiranye ibiganiro bidasanzwe na Perezida w’u Rwanda, ku rugendo rw’aho ruvuye, bareba isomo nka Leta zunze Ubumwe za Amerika zishobora kwigira ku Rwanda ku bijyanye n’uko abantu bahurizwa hamwe, n’icyo zishobora gukora ngo zikomeze kuba umufatanyabikorwa mwiza w’u Rwanda.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu bajya gusura ingagi muri Pariki y’Ibirunga iherereye mu Majyaruguru y’igihugu.

Bamwe mu bagize iri tsinda ry'inama ya Chicago baganiriye na Perezida Kagame
Iri tsinda ry'inama ya Chicago ryashinzwe mu 1922
Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Soraya Hakuziyaremye, Umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi baganira n'umwe mu bagize itsinda ry'inama ya Chicago
Amb. Nduhungirehe aganira n'umwe mu bagize inama ya Chicago
Abagize inama ya Chicago 22 baganiriye na Perezida Kagame
Perezida Kagame n'iri tsinda baganiriye ku rugendo rw'u Rwanda mu myaka 25 ishize
Iri tsinda ry'abantu 22 ryashimye aho u Rwanda rugeze mu myaka 25 ishize
Uwari uyoboye iri tsinda yavuze ko baje kwigira ku Rwanda uko abantu bashyira hamwe bagatera imbere
Am. Nduhungirehe yavuze ko aba bashyitsi hari byinshi baje kwigira ku Rwanda

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .