00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 August 2022 saa 05:01
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Amakuru dukesha Ibiro bya Perezida, Village Urugwiro, avuga ko Perezida Kagame yakiriye iri tsinda kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022 ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, Clare Akamanzi n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego Rushinzwe iperereza n’Umutekano, Gen Maj Joseph Nzabamwita.

Iri tsinda riyobowe na Senateri Chris Coons uhagarariye Leta ya Delaware mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uru ruzinduko rw’iminsi itatu ruri mu murongo wo gushimangira umubano n’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aba basenateri bagiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma y’iminsi mike, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken na we avuye mu gihugu mu ruzinduko rwari rugamije kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi, kuganira ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ndetse n’icya Rusesabagina Paul ufungiye mu Rwanda kubera ibyaha by’iterabwoba yahamijwe.

Perezida Kagame yaherukaga kwakira itsinda ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika mu 2019. Icyo gihe nabwo iri tsinda ryari ririmo Senateri Chris Coons.

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Amerika
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'abagize iri tsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .