Perezida Kagame yakiriye Intumwa yihariye ya mugenzi we wa Sudani

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 8 Gashyantare 2019 saa 09:23
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yakiriye kuri uyu wa 8 Gashyantare 2019, Osman Mohamed Kuber, usanzwe ari Intumwa yihariye y’Umukuru w’Igihugu cya Sudani, Omar al-Bashir.

Mohamed Osman ni Visi Perezida wa Sudani; yari agaragiwe na Minisitiri w’Itangazamakuru n’Ikoranabuhanga, Bushara Guma Aror n’Umunyamabanga Mukuru wungirije muri Perezidansi, Ambasaderi Jamal El-Sheikh.

Uyu mugabo yashyikirije Perezida Kagame ubutumwa yahawe na Al-Bashir bujyanye no kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Mu butumwa bwe kandi yamenyesheje Paul Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) uburyo igihugu gihagaze nyuma y’imyigaragambyo yadutse ishingiye ku biciro bihanitse by’umugati n’ibindi bicuruzwa.

Imibare yo mu Ukuboza 2018, igaragaza ko imyigaragambyo yamagana leta yazamuye igiciro cy’umugati yaguyemo abantu 19, abagera kuri 219 barakomereka.

Mohamed Osman Yousif yanasangije Perezida Kagame ishusho y’inshingano iki gihugu cyahawe nk’umuhuza mu bibazo by’umutekano muke muri Centrafrique.

Perezida Kagame yakiriye iyi ntumwa mu gihe habura iminsi ibiri ngo i Addis Ababa muri Ethiopia hateranire Inama ya 32 Isanzwe y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma za AU iteganyijwe ku wa 10-11 Gashyantare 2019.

Mu ruzinduko rwe, Osman Mohamed yanaganiriye na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard.

Ibiganiro byabahuje byibanze ku gukomeza kwagura imikoranire ihuriweho n’ibihugu byombi.

Dr. Osman Mohamed yagaragaje ishusho y’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro na Sudani y’Epfo, ay’ituze n’ubwiyunge yasinyiwe i Khartoum hagati y’impande zitavuga rumwe muri Centrafrique, yiyongera ku mbaraga zakoreshejwe na Sudani mu kurwanya abinjira mu gihugu binyuranye n’amategeko n’iterabwoba.

U Rwanda rufitanye umubano wihariye na Sudani ushingiye ku kubungabunga amahoro.

Imibare yo mu Ugushyingo 2018, irushyira ku ruhembe rw’ibihugu bifite umubare munini w’abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro i Darfur muri Sudani (UNAMID).

Kuri uru rutonde u Rwanda rufite abasirikare 1629, rukurikirwa na Pakistan ifite 1 159, Ethiopia ifite 1 092 na Tanzania yoherejeyo 805.

Visi Perezida wa Sudani, Osman Mohamed Kuber yashyikirije Perezida Paul Kagame ubutumwa bwihariye
Perezida Paul Kagame yakiriye Osman Mohamed Kuber, usanzwe ari Intumwa yihariye y’Umukuru w’Igihugu cya Sudani, Omar al-Bashir
Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'abayobozi baturutse muri Sudani, banagirana ibiganiro byihariye
U Rwanda na Sudani bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku kubungabunga umutekano aho abasirikare barwo babarizwa muri Darfour
Nyuma y'ibiganiro, abayobozi babyitabiriye bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza