00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Intumwa ya Papa isoje ubutumwa mu Rwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 Nyakanga 2021 saa 06:57
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yakiriye mu Biro bye, Arikiyepisikopi Andrzej Józwowicz, wari umaze imyaka ine ari Intumwa y’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis mu Rwanda, kuri ubu akaba yasoje imirimo ye.

Arikiyepiskopi Józwowicz yagiye gusezera Perezida Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nyakanga 2021, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter ya Village Urugwiro bugira buti “Uyu munsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Arikiyepiskopi Andrzej Jozwowicz, wari Intumwa ya Papa mu Rwanda, waje kumusezeraho.”

Arikiyepiskopi Józwowicz yagizwe Intumwa ya Papa Francis mu Rwanda mu 2017. Aba afite inshingano zo guhagararira Papa mu gihugu nka Ambasaderi we.

Mu gihe yari amaze mu Rwanda, rwabonye Cardinal wa mbere Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, wahawe ubwo butumwa mu Ugushyingo 2020.

Arikiyepiskopi Józwowicz yavutse ku wa 14 Mutarama 1965, avukira muri Pologne mu Mujyi witwa Bicka. Mu 1990, uyu mugabo yahawe impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko ya Kiliziya n’amategeko mbonezamubano.

Yahagarariye Papa mu bihugu birimo Mozambique, Thailand, Hongrie, Syria, Iran n’u Burusiya, akaba afite ubushobozi bwo kuvuga indimi zirimo Icyongereza, Igi-Portugal, Igitaliyani, Igifaransa n’Ikirusiya.

Ubutumwa bwe mu Rwanda bwarangiye muri uyu mwaka wa 2021, aho nyuma yo kuva mu Rwanda yoherejwe kuba Intumwa ya Papa muri Iran.

Perezida Kagame yakiriye mu Biro bye, Arikiyepiskopi Andrzej Józwowicz, wari umaze imyaka ine ari Intumwa ya Papa Francis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .