Johan Borgstam wagizwe Intumwa yihariye ya EU muri Nyakanga uyu mwaka, yakiriwe na Perezida Kagame kuri uyu wa 11 Ukwakira 2024.l
Igitekerezo cyo gushyiraho Intumwa Yihariye ya EU muri aka karere cyaturutse ku makimbirane ari hagati y’ibihugu bikarimo, uyu muryango ukaba wizera ko ishobora kuwufasha gutanga umusanzu mu kuyakemura.
Johan ukomoka muri Suède yabaye Ambasaderi wa EU muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2008 kugeza mu 2021 no muri Ethiopia kuva mu 2017 kugeza mu 2021.
Ambasaderi Johan afite inshingano zo gufasha Intumwa ya EU ishinzwe ububanyi n’amahanga, Josep Borrell, mu gushyira mu bikorwa politiki y’uyu muryango muri aka karere, nk’uko byemejwe n’inama yabaye muri Gashyantare 2023.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!