00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Angola ivuye i Kinshasa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 31 Ukwakira 2022 saa 04:04
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Angola, António Tete, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida João Lourenço uyoboye Umuryango w’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, ICGLR.

Ni uruzinduko, Minisitiri António Tete yagiriye mu Rwanda aturutse i Kinshasa, aho kuri iki Cyumweru yakiriwe na Perezida Félix Tshisekedi, nk’intumwa idasanzwe ya Perezida Lourenço.

Ni ingendo arimo gukora nyuma y’uko umwuka mubi ukomeje gufata indi ntera hagati y’u Rwanda na RDC, ndetse icyo gihugu cyafashe icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega, kinahamagaza uwari chargé d’affaires muri Ambasade yacyo i Kigali, Alice Kipembe Bamba.

Byose bifitanye isano no kuba ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zikomeje gutsindwa na M23 imaze kwigarurira uduce twinshi turimo Kiwanja na Rutshuru, twiyongereye ku Mujyi wa Bunagana uri ku mupaka na Uganda, ari bo bakitwaza ko gutsindwa kwabo ari uko barwana n’u Rwanda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko "Kuri iki gicamunsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye António Tete, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Angola, uri mu Rwanda azanye ubutumwa bwa Perezida João Lourenço wa Angola, uyoboye ICGLR muri iki gihe."

Mu gihe ingabo za FARDC zikomeje gukubitwa inshuro, zivuga ko M23 irimo gufashwa n’u Rwanda, ibintu rwakomeje guhakana.

Ahubwo, rushinja RDC ko ingabo zayo zirimo kurwana zifatanyije na FDLR, umutwe washinzwe na benshi mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iyo mirwano, u Rwanda ruvuga ko bakomeje kwegera umupaka warwo kandi bafite intwaro ziremereye.

Ibyo byatumye rutangaza ko mu gihe rukomeje gukurikirana ibibera muri RDC, ingabo zarwo ku mupaka ziri maso.

Ibiro bya Perezida wa RDC kuri iki Cyumweru byatangaje ko ubutumwa bugenza Minisitiri Tete bujyanye n’umubano w’ibihugu byombi, n’ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

Byakomeje biti "Perezida Lourenço yijeje ubuhuza hagati ya RDC n’u Rwanda mu rwego rwa CIRGL, kandi akomeje umuhate we mu gushaka igisubizo giciye mu mahoro ku ngingo zitumvikanwaho hagati ya Kinshasa na Kigali, binyuze mu gushyira mu bikorwa gahunda ya Luanda yashyizweho muri Nyakanga 2022."

Kuri iki Cyumweru kandi Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU), na wo wasabye ko haba ibiganiro ku ntambara yubuye hagati y’umutwe wa M23 n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yatumye icyo gihugu kirushaho kwikoma u Rwanda, kikirukana ambasaderi warwo.

Mu itangazo basohoye, Perezida wa AU akaba na Perezida wa Sénégal, Macky Sall, hamwe na Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, bagaragaje ko bahangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

Rikomeza riti "Barasaba impande zose bireba guhita zihagarika imirwano, kubahiriza amategeko mpuzamahanga, umutekano w’abasivili n’ituze ku mipaka y’ibihugu byose byo mu karere."

Ahubwo, basabye impande zihanganye kugana ibiganiro by’amahoro birangajwe imbere n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Bazisabye kuzitabira ibiganiro bya gatatu biteganyijwe i Nairobi, ku wa 4 -13 Ugushyingo 2022.

Ni ibiganiro bihuza Guverinoma ya RDC n’imwe mu mitwe yitwaje intwaro, ariko bifitweho impungenge kuko RDC yeruye ko itagikeneye gushyikirana n’umutwe wa M23 kuko yawushyize mu cyiciro cy’abakora iterabwoba, mu gihe ari wo mutwe wagaragaje ko ukomeye kurusha indi.

Ni mu gihe na M23 irwana na Leta iyishinja kutubahiriza amasezerano bagiranye, cyane cyane mu ngingo zijyanye no kugarura amahoro mu burasurazuba bwa Congo, aho abaturage bavuga Ikinyarwanda bakomeje kwicwa kuva mu myaka myishi ishize.

Muri iri tangazo kandi, Perezida Sall na Mahamat bagaragaje ko bashyigikiye ibiganiro bya Luanda, bigamije kugarura amahoro no kuzahura umubano hagati ya RDC n’u Rwanda.

Rikomeza riti "Barashishikariza Perezida Joao Lourenço gukomeza uutumwa bwe nk’umuhuza mu biganiro byubaka hagati y’ibihugu bibiri by’abavandimwe, RDC n’u Rwanda."

Mu bitabiriye ibi biganiro ku ruhande rw'u Rwanda harimo Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga Dr Vincent Biruta n'Umunyamabanga mukuru w'Urwego rushinzwe iperereza n'umutekano w'igihugu (NISS), Maj Gen Joseph Nzabamwita
Perezida Kagame yakiriye Minisitiri António Tete kuri uyu wa Mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .