Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya, abibutsa ko nta gikuba gikwiye gucika mu gihe babazwa ibyo batujuje

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 1 Kamena 2020 saa 04:13
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma no mu zindi nzego zitandukanye, abasaba ko bakwiye kwibuka ko inyungu z’igihugu arizo ziza imbere ndetse ko uwarahiye aba yemeye no kuzabazwa uburyo yashyize mu bikorwa ibyo ashinzwe.

Izi ndahiro Umukuru w’Igihugu yazakiriye mu biro bye muri Village Urugwiro aho kuba mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko nk’uko byari bisanzwe mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Abarahiye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof. Manasseh Nshuti n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi, Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze.

Harimo kandi Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Muhumuza Richard na Visi Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, Nyirandabaruta Murorunkwere Agnes; abacamanza mu Rukiko rw’Ubujurire aribo Emmanuel Kamere na Geraldine Umugwaneza; Umudepite Déogratias Minani Bizimana n’Umuvunyi Mukuru wungirije, Abbas Mukama.

Perezida Kagame yabashimiye kuba baremeye izi nshingano, abizeza ubufatanye mu gukomeza kubaka u Rwanda hagamijwe imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Sinshidikanya ko n’ahandi mwari mu kazi n’iyo abantu baba bikorera, na none bakorera igihugu no muri ibyo bikorera. Twese icyo tuba dukorera, ni ugukorera kwiteza imbere, ntawiteza imbere gusa adateje imbere n’igihugu, ubwo icyo gihe iyo ibikorwa ari byiza abanyarwanda nabo birabafasha mu buzima bwabo busanzwe bagatera imbere.”

Yavuze ko abayobozi bakwiye gukomeza kuzirikana ko ibyo bakora byose, cyane mu mirimo y’inzego za leta, baba bagomba gusenyera umugozi umwe wo guteza igihugu imbere, ntibavange inyungu zabo bwite n’inyungu rusange.

Ati “Ntitubyitiranye, inyungu z’igihugu n’izacu bwite, niyo mpamvu habaho kuvuga ko abashinzwe imirimo nk’iyi bamaze kurahira, habaho no kubibazwa. Kubirahirira ni cyo byari bivuze, ni ukuvuga ko wemeye inshingano zijyanye n’akazi ugiye gukora, inshingano ziremereye zo gukora utikorera gusa ahubwo ukorera igihugu n’abanyarwanda ndetse bikagera n’aho biba ngombwa ko ibyo tuba dukora, ibyo dukoresha biva mu mutungo rusange w’igihugu, icyo gihe tugomba kubikoresha neza, iyo bitagenze neza kubibaza ndumva atari igitangaza.”

Perezida Kagame yavuze ko ubundi kuzuza inshingano bisaba imbaraga zitari nke, ariko by’umwihariko kubyifatamo neza binarenze n’izo mbaraga.

Iri rahira ribaye mu gihe u Rwanda ruri guhangana n’icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi kinamaze guhitana ubuzima bw’umuntu umwe mu Rwanda ndetse abandi 370 bakaba baranduye.

Yavuze ko mu bihe nk’ibi bidasanzwe abantu bakora mu buryo budasanzwe, asaba abayobozi nabo gukora mu buryo budasanzwe, kandi ibi bihe bikavamo inyigisho zifasha guhangana n’ibibazo byo mu gihe gisanzwe.

Mu ijambo rye, yikije cyane ku ngingo yo kubazwa inshingano ku bayobozi mu gihe mu minsi ishize bamwe mu bayobobozi mu nzego nkuru z’igihugu bakuwe mu myanya yabo bagatangira gukurikiranwa, avuga ko rimwe na rimwe hari ababazwa ibijyanye n’akazi bashinzwe ugasanga batunguwe n’icyo gikorwa.

Ati “Niko kubazwa inshingano bimera ariko akenshi hari ubwo abantu bakurikiranwa, kubazwa iby’inshingano, ndetse aho byagaragaye ko bitagenze neza, mu nzego zitandukanye hari ibiba biremereye kurusha ibindi, ukabona abantu barikanze, ahubwo abo bafite izo nshingano ni twe [abayobozi]".

"Impamvu tujya hariya tukarahira [...] hagira ubikurikiranwa ukabona abantu barikanze nk’aho ari ikintu gishya. Ntabwo wamara imyaka itanu, 10, 20 uri mu nshingano wemeye gukora, twese tukumvikana uko twubahiriza amategeko, hanyuma ejo nihagira ubibazwa, kuko agomba kubibazwa, ubwo abantu bikange, ariwe yikange n’abandi bikange kandi twarigeze guhurira ahantu nk’aha tukabirahirira.”

Perezida Kagame yavuze kubazwa inshingano ari “uwo muco ugomba gukomeza” kuko abantu badakwiye kunyuranya n’ibyo biyemeje.

Yashimiye abaturarwanda uko bakomeje kwitwara muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19, aboneraho gukomeza kubasaba kubahiriza amabwiriza kuko nta we ugena igihe ibihe bidasanzwe bizarangirira.

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma no mu zindi nzego zitandukanye
Depite Bizimana Minani Déogratias ageza ku Mukuru w'Igihugu indahiro ye
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi, Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze, ubwo yarahiriraga inshingano nshya
Umucamanza mu Rukiko rw'Ubujurire, Emmanuel Kamere, arahira
Umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga, Muhumuza Richard na Visi Perezida w'Urukiko rw'Ubujurire, Nyirandabaruta Murorunkwere Agnes barahira
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof. Manasseh Nshuti, arahirira inshingano nshya
Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa hamwe n'ibyaha bifitanye isano nayo, Abbas Mukama, ubwo yarahiriraga imirimo mishya
Umucamanza mu Rukiko rw'Ubujurire, Geraldine Umugwaneza, ageza ku Mukuru w'Igihugu indahiro ye
Perezida Kagame yayoboye uyu muhango agaragiwe n'abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin (ibumoso) na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille
Umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga, Muhumuza Richard, arahirira imirimo mishya
Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi bo mu nzego zitandukanye
Perezida Kagame yihanganishije abanyarwanda bari bizeye gusubukura ingendo zihuza intara, abizeza ko ibiri gukorwa bigamije ibyiza ku gihugu
Umukuru w'Igihugu yavuze ko kuri uyu wa Kabiri wateganyijwe inama igomba gufatirwamo ingamba nshya zo kwirinda iki cyorezo
Uyu muhango wabereye mu biro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, aho kuba mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .