00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri Musabyimana, asaba abayobozi gukorera abaturage bitari mu magambo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 11 Ugushyingo 2022 saa 02:38
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, wasimbuye kuri uyu mwanya Gatabazi Jean Marie Vianney.

Nyuma y’uyu muhango wabereye muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yavuze ko inshingano z’ubuyobozi atari nshya kuri Musabyimana, icyahindutse ni uko ziyongereye uburemere.

Uyu mugabo yari asanzw ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi, ndetse hagati ya 2016 na 2017 yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, umwanya yagiyeho avuye ku wa Meya wa Musanze hagati ya 2015 na 2016.

Ni mu gihe hagati ya 2014 na 2015, Musabyimana yari Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Musanze.

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye gukora bazirikana ko inshingano yabo ya mbere ari ugukorera abaturage.

Yakomeje ati "Abaminisitiri rero n’abandi bayobozi, ibyo bashinzwe ni ugukorera Abanyarwanda, gukorera igihugu, bitari mu magambo gusa, ngira ngo ahenshi bikwiye kuba bishingira ku bikorwa. No mu ndahiro ubwayo amaze kutugezaho, birasobanutse icyo abantu bashizwe."

"Abantu wenda bashobora guhitamo gusa kutabyuzuza nk’uko bikwiye bakikorera ibyabo, icyo ni ikindi kibazo, ariko ibya ngombwa abantu bakwiye kuba bagenderaho, ibijyanye n’inshingano bashinzwe, ubundi birumvikana bihagije."

Perezida Kagame yavuze ko yizeye ko Minisitiri Musabyimana yumva neza inshingano ze, kandi yiteguye kuzuzuza.

Yakomeje ati "Naho ibindi ni ugukorera abaturage, cyane cyane ko iyi minisiteri agiye kuyobora, nta majyambere igihugu cyacu cyageraho cyangwa se n’ibindi bihugu, ni ko bigenda, nta majyambere agerwaho bidashingiye ku baturage, ibibagezwaho cyangwa se ibikorwa n’ibitekerezo, nabo ubwabo bahaguruka bakagiramo uruhare."

"Ndizera rero ko inzira tumazemo igihe yumvikana kuri buri wese, ku bashinzwe ibintu bitandukanye. Nkaba ngira ngo mwizeze gusa ko twiteguye gufataya na we, akwiye no kwitegura gufatanya na bagenzi be izo nshingano zose zikagenda zubahirizwa."

Itangazo rishyiraho Minisitiri Musabyimana ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s degree) mu bijyanye no kuhira yakuye muri University of Agronomic Sciences and Biological Engineering, i Gembloux mu Bubiligi.

Gatabazi asimbuye yagiyeho muri Werurwe 2021, avuye ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru. Icyo gihe yasimbuye Prof Shyaka Anastase. Mbere yaho, yari umudepite.

Musabyimana yarahiriye inshingano nshya nka Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu
Minisitiri Musabyimana ashyira umukono ku ndahiro ye
Perezida Kagame yasabye abayobozi gushyira imbere gukorera abaturage
Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye muri Guverinoma n'inzego z'umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .