00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’Ubutabera Dr Ugirashebuja, amwizeza ubufatanye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Nzeri 2021 saa 03:56
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 22 Nzeri 2021, amwizeza ubufatanye mu nshingano ze nshya.

Ku wa Gatanu tariki ya 17 Nzeli 2021 ni bwo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yasohoye itangazo rigaragaza ko Dr Ugirashebuja yagizwe Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta.

Ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro ye, yamushimiye ko yemeye inshingano ziremereye nk’umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda avuga ko amwifurije imirimo myiza.

Perezida Kagame yavuze ko yaba Dr Ugirashebuja n’abo bagiye gufatanya buri wese afite ubushobozi bwo kumva uburemere bw’inshingano n’ubw’ubutabera u Rwanda rwifuza gukomeza kubaka.

Ati “Ibyo rero bizafasha kugira ngo dukomeze gukemura ibibazo bitandukanye. Abanyarwanda bateze byinshi kuri guverinoma muri rusange, abayobozi na za minisiteri zitandukanye. Mu by’ubutabera abanyarwanda birumvikana ko bifuza ko bagira ubutabera mu bibazo bimwe na bimwe bahura na byo.”

Perezida Kagame yavuze ko nta gishya kidasanzwe kuri Dr Ugirashebuja mu kazi agiye gukora kuko yari asanzwe agafitemo uruhare ndetse akaba yarateguwe kuva yafata inshingano nk’izi.

Yakomeje agira ati “Nk’uko bisanzwe twese tuzafatanya gukemura ibibazo, Abanyarwanda cyangwa igihugu duhura na byo. Tuzafatanya na minisitiri mushya umaze kurahira kugira ngo twese tubashe kuzuza inshingano zacu.”

Dr Ugirashebuja arubatse, afite umugore n’abana babiri. Yabonye Impamyabumenyi y’Ikirenga afite imyaka 32 y’amavuko.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, yavuze ko mu buzima bwe ikintu ahora ashyira imbere kandi yizera ari uko umuntu ahora yiga kandi ibyo amenye akabibyaza umusaruro.

Dr Ugirashebuja yari asanzwe ari Perezida w’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Asobanura ko hari ibintu byinshi byakozwe mu rwego rw’Ubutabera bw’u Rwanda ndetse ko hari n’umurongo uhamye igihugu gishaka kugeraho mu minsi iri imbere.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yarahiriye inshingano nshya
Dr Ugirashebuja ashyira umukono ku ndahiro yari amaze gukora
Perezida Kagame yijeje Minisitiri mushya w'Ubutabera, ubufatanye mu nshingano ze
Umuhango w'irahira rya Minisitiri w'Ubutabera mushya, Dr Ugirashebuja Emmanuel, wabereye muri Village Urugwiro
Perezida Kagame na Dr Ugirashebuja, Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta
Bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z'igihugu bitabiriye umuhango w'irahira rya Dr Ugirashebuja Emmanuel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .