Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi batatu guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 18 Ukuboza 2020 saa 04:42
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera abambasaderi batatu bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, barimo Mandisi Mabuto Bongani Mpahlwa wa Afurika y’Epfo, Doudou Sow wa Sénégal na Johanna Christina Teague wa Suède.

Umukuru w’Igihugu yakiriye aba bambasaderi uko ari batatu muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Ukuboza 2020.

Muri bo Doudou Sow wa Sénégal ni we wa mbere wahawe guhagararira igihugu cye mu Rwanda akaba afite icyicaro mu Mujyi wa Kigali.

Yavuze ko mu gihe cye nka ambasaderi azanoza umubano w’ibihugu byombi, yubakiye ku byakozwe.

Yagize ati “Nzaharanira ko umubano wubatswe n’u Rwanda na Sénégal urushaho kwaguka. U Rwanda ni igihugu cyubashywe mu bijyanye n’ubukungu, politiki, ibidukikije n’ibindi; kuri twe ni ihurizo kuza hano kugira ngo uwo mubano ugere ku rundi rwego.’’

Nka Ambasaderi yavuze ko azarushaho guhuza abaturage b’ibihugu byombi kandi bafite byinshi basangira ndetse ubunararibonye bw’u Rwanda bukaba bwabafasha.

U Rwanda na Sénégal bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku bucuti buri hagati y’abakuru b’ibihugu byombi yaba Perezida Kagame na Macky Sall.

Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hariyo Abanyarwanda benshi batuyeyo, yaba abajyanywe n’amasomo n’abandi barimo abagezeyo mu myaka 40 ishize.

Guhera mu 2016, RwandAir yerekeje amaso muri Afurika y’Uburengerazuba aho ikorera ingendo mu mijyi myinshi irimo Cotonou, Abidjan, Douala, Dakar [aho igana kuva mu 2017] n’ahandi.

U Rwanda ruhagarariwe na Amb Karabaranga Jean Pierre muri Sénégal.

Mandisi Mabuto Bongani Mpahlwa w’imyaka 60 we yagizwe Ambasaderi nyuma y’imyaka ibiri Afurika y’Epfo idafite uyihagarariye mu Rwanda.

Mu Ukuboza 2018 nibwo uwari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, George Nkosinati Twala yahamagajwe i Pretoria, nyuma y’uko manda ye yari yarangiye.

Icyo gihe hari hashize iminsi hari umwuka mubi wakuruwe n’ibitutsi byavugwaga ko byatutswe uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Lindiwe Sisulu, biturutse mu Rwanda.

Mpahlwa yari asanzwe ari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Mozambique, manda ye muri icyo gihugu yarangiye muri uyu mwaka. Yigeze kuba Minisitiri w’Ubucuruzi, anakora mu yindi myanya muri Guverinoma ya Afurika y’Epfo guhera mu 2004.

Kugeza ubu hagati y’ibihugu byombi haracyari ikibazo cya Viza ku Banyarwanda bashaka kujya muri Afurika y’Epfo, gusa muri Werurwe 2018 Perezida Cyril Ramaphosa yatangaje ko ikibazo cy’Abanyarwanda bagorwa no kubona viza zo kujya muri Afurika y’Epfo kigiye kuba amateka, nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame, gusa ntibirakorwa.

U Rwanda rwakunze kuvuga ko umubano w’ibihugu byombi utari ukwiye kubangamirwa n’ibikorwa by’abantu “bahamijwe cyangwa bashakishwa ku byaha bakoze.”

Mandisi yavuze ko ibyo bibazo biri mu byo azibandaho mu kuzahura umubano.

Yagize ati “Afurika y’Epfo yari imaze igihe idafite ambasaderi kubera impamvu zitandukanye ariko ubu nishimiye ko natanze impapuro kuri Perezida Kagame. Ni intambwe nizeye ko izafasha mu kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.’’

Yakomeje avuga ko yaganiriye na Perezida Kagame ku bibazo bihari ariko ‘bidakwiye guhagarika intambwe yo kuzahura umubano. Mu gihe twabona uburyo bukwiye bwo gukomeza guhangana nabyo, ni ingenzi ko twakomeza gukora ibindi bintu. Dufite umubano ufite umusingi, ari nawo dukwiye kubakiraho.’

Johanna Christina Teague wabaye Ambasaderi wa kabiri wa Suède ufite ibiro mu Rwanda nyuma ya Jenny Ohlsson yasimbuye, afite intego yo kubakira umubano ku buryo ibihugu byombi bisanzwe bibanye.

Ati “Twubakiye ku musingi ukomeye, dufite imikoranire ihuriweho n’umubano. Dukorana mu byiciro bine birimo demokarasi, uburenganzira bwa muntu, n’iyubahirizwa ry’amategeko; iterambere ry’ubukungu; kubungabunga ibidukikije; imikoranire mu bushakashatsi.’’

Yashimangiye ko azanakomeza kwita ku kwagura imikoranire mu bijyanye n’ubucuruzi buhuriweho.

Suède yubakiye ubukungu bwayo ku bucuruzi mpuzamahanga bw’ibyo yohereza hanze ndetse n’itumanaho rihagaze neza. Ni igihugu gifite ubunararibonye mu bucuruzi mpuzamahanga ndetse urwego rw’ubwenjeniyeri buteye imbere cyane kuko rugize 50% by’umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga.

Imibare yo mu 2018 igaragaza ko Suède iha u Rwanda inkunga y’agera kuri miliyoni 230 z’ama-‘Swedish krona’, agera kuri miliyari 22 Frw ku mwaka.

Mu Rwanda hari Abanya- Suède 50 mu gihe Abanyarwanda baba muri iki gihugu cy’i Burayi barenga 1500. Urwa Gasabo ruhagarariwe muri Suède na Ambasaderi Nkulikiyinka Christine.

Ubwo Ambasaderi Mpahlwa yari ageze muri Village Urugwiro gutanga impapuro zimwemerera guhagararira Afurika y'Epfo mu Rwanda
Mu biganiro, Ambasaderi Mpahlwa yijeje Perezida Kagame gukemura ibibazo bimaze igihe mu mubano w'ibihugu byombi
Ambasaderi Mpahlwa yavuze ko ikibazo cy'abanyarwanda bagorwa no kubona viza igana muri Afurika y'Epfo aricyo azashyira imbere

Amafoto: Igirubuntu Darcy na Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .