Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba ambasaderi bashya icyenda (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 5 Ukuboza 2018 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera abadipolomate b’ibihugu icyenda kubihagararira i Kigali nka ba ambasaderi, barimo babiri bafite icyicaro i Kigali, umwe ugifite i Dar Es Salaam na batandatu bafite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

Muri bakiriwe harimo Oscar Kerketta w’u Buhinde, uyu akaba ari we Ambasaderi wa mbere w’u Buhinde uzakorera muri ambasade nshya buheruka gufungura mu Rwanda.

Nyuma yo gushyikiriza Perezida Kagame impapuro ze, Ambasaderi Kerketta yavuze ko azibanda cyane ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, nyuma y’uko mu ruzinduko Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi aherukamo mu Rwanda, impande zombi zasinye amasezerano umunani arimo ay’inguzanyo ya miliyoni 200 z’amadolari.

Harimo kandi imishinga ijyanye n’ishoramari no guteza imbere ubuhinzi binyuze mu mishinga yo kuhira.

Ambasaderi Eduardo Filomeno Leiro Octávio wa Angola we yagaragaje ko iki ari ikimenyetso cy’ibihugu byombi mu guteza imbere umubano mu bya politiki, ubukungu n’izindi nzego.

Yagaragaje ko umubano w’ibihugu byombi ukomeje gutera imbere, cyane ko muri Nyakanga Angola yakuriyeho abanyarwanda gusaba viza y’umukerarugendo. Hari kandi ubufatanye bw’ikigo Oshen Health Care cyiyemeje gushora miliyoni 24$ mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal, ku buryo mu 2020 bizashyiraho ikigo cy’icyitegererezo mu kubaga umutima.

Ambasaderi wa Autriche mu Rwanda, Dr. Christian Fellner, we yahishuye ko Chancelier w’icyo gihugu unayoboye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri uyu mwaka, Sebastian Kurz, ku wa Gatanu azagirira uruzinduko mu Rwanda.

Ati “Autriche n’u Rwanda dufite imibanire myiza, vuba aha tugiye no kuyongerera imbaraga. Intumwa nyinshi ziteganyijwe kuza i Kigali, hazaba harimo itsinda ry’abacuruzi, dusure RDB, ibigo binyuranye ndetse mu gihe kitarambiranye n’abagize Inteko ishinga amategeko bazasura u Rwanda.”

“Ku wa Gatanu umukuru wa Guverinoma yacu azaba ari i Kigali. Bombi, Perezida Kagame na Chancellier Sebastian Kurz, bazaganira ku nama iteganywa i Vienna, aho ku wa 18 Ukuboza izahuza Afurika n’u Burayi.”

Prof. Dr. Ratlan Pardede uhagarariye Indonesia, we yagaragaje ko icyo ashyize imbere ari uguteza imbere ubuhahirane n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, binyuze mu bikorera.

Ati “Ndifuza guteza imbere ibijyanye n’ubukungu by’umwihariko binyuze mu bucuruzi hagati ya Indonesia n’u Rwanda. Mu myaka ishize ubucuruzi hagati y’impande zombi bwazamutse buva ku 400$ mu 2015 bugera kuri miliyoni 7$ mu 2017. Nubwo byagenze bityo ariko, turacyafite amahitwe menshi yo kongera umusaruro w’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.”

Mu bandi batanze impapuro zabo harimo Ambasaderi wa Australia mu Rwanda, Alison Helena Chartres; Ambasaderi Fernando Estellita Lins de Salvo Coimbra wa Brazil; Ambasaderi František Dlhopolček wa Slovakia; Ambasaderi Martin Gómez wa Argentine na Ambasaderi Uriel Garibay wa Repubulika ya Philippines.

Ubwo ambasaderi Alison Helena Chartres yajyaga gushyikiriza Umukuru w'igihugu impapuro zimwemerera guhagararira Australia mu Rwanda
Perezida Kagame yakira ambasaderi Alison Helena Chartres wa Australia
Perezida Kagame yagize n'umwanya wo kuganira na Alison Helena Chartres hamwe n'intumwa zamuherekeje
Perezida Kagame na ambasaderi Alison Helena Chartres hamwe n'itsinda ryamuherekeje
Perezida Kagame yanagize umwanya wo kuganira na Oscar Kerketta uhagarariye u Buhinde
Perezida Kagame yakira impapuro za František Dlhopolček of Slovak uhagarariye Slovakia
Ubwo ambasaderi Prof. Dr. Ratlan PARDEDE wa Indonesia yageraga ku biro by'umukuru w'igihugu
Perezida Kagame mu ifoto y'urwibutso hamwe na ambasaderi Eduardo Filomeno Leiro Octávio wa Angola (wa kabiri ibumoso)
Ubwo ambasaderi Eduardo Filomeno Leiro Octávio yashyikirizaga Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye
Ubwo Eduardo Filomeno Leiro Octávio yageraga ku biro by'umukuru w'igihugu
Perezida Kagame yasuhuje ambasaderi Eduardo Filomeno Leiro Octávio amwifuriza imirimo myiza mu Rwanda
Perezida Kagame mu ifoto y'urwibutso hamwe na Ambasaderi Fernando Estellita Lins de Salvo Coimbra wa Brazil na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Dr Richard Sezibera
Ubwo ambasaderi Oscar Kerketta w'u Buhinde yageraga mu biro by'Umukuru w'Igihugu
Perezida Kagame yakira impapuro za ambasaderi Martin Gómez wa Argentine
Perezida Kagame hamwe na ambasaderi Fernando Estellita Lins de Salvo Coimbra wa Brazil
Ubwo ambasaderi Uriel Garibay yajyaga gushyikiriza Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira Philippines mu Rwanda

Amafoto: Rwanda Gov


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza