00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi barimo uw’u Burusiya n’u Bwongereza

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 28 August 2024 saa 06:33
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yakiriye ba Ambasaderi bashya umunani b’ibihugu bitandukanye barimo uw’u Burusiya, u Bwongereza, Mexique n’u Butaliyani barimo abazaba bafite icyicaro mu Rwanda no mu bindi bihugu.

Ambasaderi w’u Burusiya Alexander Polyakov yemejwe n’Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 22 Gicurasi 2024, asimbuye Karén Chalyan wageze mu Rwanda muri Kamena 2018, asoza manda ye muri Kamena 2024.

Nyuma yo gushyikiriza impapuro Perezida wa Repubulika kuri uyu wa 28 Kanama 2024, yatangaje ko azashyira imbaraga mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Ati “Nahawe inshingano na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wanjye Lavrov gukora ibishoboka byose ngo nteze imbere umubano w’amateka usanzweho hagati y’u Rwanda n’u Burusiya mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.”

“U Burusiya bwubaha u Rwanda kandi bushima cyane uburyo bwuje ubuhanga no kureba kure mu gukemura ibibazo bijyanye n’ubufatanye bwa Afurika, uruhare rwarwo mu kubungabunga amahoro ku Isi, no kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni ku mugabane wose.”

Ambasaderi Polyakov yavuze ko u Burusiya bwubaha uruhande u Rwanda rwafashe ku kibazo cy’intambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC, kuko nabwo bushyigikiye inzira y’ibiganiro ku bibazo by’ingutu byugarije Isi.

Ati “Twumva neza impamvu u Rwanda rwafashe uruhande ruriho mu kibazo cy’intambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC, kandi dushyigikiye inzira yo guhagarika iyi ntambara binyuze mu nzira y’ibiganiro.”

Yavuze ko u Burusiya bushyigikiye inzira y’ibiganiro u Rwanda rushyira imbere haba mu bibazo bikomeye n’iby’ubukungu byugarije Isi.

Yakomeje ati “Akazi kanjye gakomeye nka Ambasaderi ni uguteza imbere gahunda zari zisanzwe zihari, imishinga yari isanzwe hagati y’u Rwanda n’u Burusiya, harimo n’umushinga utanga icyizere wo kubyaza amashanyarazi ingufu za nucléaire no gukomeza gushaka andi mahirwe yabyazwa umusaruro mu zindi ngeri.”

Yahamije ko umubano w’ibihugu byombi mu bya gisirikare uhagaze neza, ndetse u Burusiya bukomeza kongera umubare w’abanyeshuri bahabwa buruse zo kujya kwigayo.

Ati “Twiteguye kwakira n’abandi benshi mu gihugu cyacu no gukomeza kubinoza.”

Yavuze ko u Burusiya bufite gahunda yo kubaka uruganda ruto rutunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire no kuzashyiraho ‘research reactor’ n’ikigo cy’ubushakashatsi kizaba kiyishamikiyeho.

Mu busanzwe ‘Nuclear reactor’ ni icyo umuntu yagereranya n’umutima w’uruganda rutunganya ingufu za nucléaire kuko iby’ingenzi ari ho bikorerwa.

Yahamije ko mu gihe cya vuba Ikigo cy’u Burusiya gishinzwe Ingufu, Rosatom, nicyo kiri gufasha u Rwanda mu bikorwa bigamije kubaka Ikigo cy’Ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’Ingufu za Nucléaire, kizohereza inzobere mu Rwanda.

Amb Alexander Polyakov uzaba afite icyicaro mu Rwanda yahamije ko yatumwe gusigasira umubano w'ibihugu byombi

Ambasaderi mushya w’u Buhinde mu Rwanda, Shri Mridu Pawan Das akimara gushyikiriza Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda yatangaje ko azashyira imbaraga mu guteza imbere umubano ku mpande zombi.

Ati “Nzakora ibishoboka byose mparanire iterambere ry’uyu mubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’u Buhinde.”

Amb. Shri Mridu ni umwe muri ba Ambasaderi b’ibihugu 12 bemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 23 Kanama 2024, iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Amb Mauro Massoni w’u Butaliyani yiteguye guteza imbere ubucuruzi

Ambasaderi Mauro Massoni w’u Butaliyani uzaba ufite icyicaro i Kampala, yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 29 Ugushyingo 2023.

Amb. Mauro yagaragaje ko ibihugu byombi bibanye neza cyane, ndetse mu gihe azamara muri uyu mwanya azagerageza kongera umubare w’ibigo by’ubucuruzi byo mu Butaliyani bikorera mu Rwanda.

Ati “Hari ibigo by’ubucuruzi byo mu Butaliyari bikorera aha, ndetse inshingano yanjye ni ukugerageza kongera umubare w’ibigo byaho bikorera muri iki gihugu.”

Yahamije ko mu byerekeye ubucuruzi, ibihugu byombi bifite amahirwe yo kubyaza umusaruro.

Amb. Mauro yavuze ko hashize igihe u Butaliyani buha abanyeshuri bo mu Rwanda buruse zo kujya kwiga, ndetse ngo asanga gukomeza kubaha amahirwe yo kujya kwiga amasomo yerekeye siyansi na engineering ari ingenzi, kuko byaba bumwe mu buryo bwo gushimangira umubano.

Azerbaijan ishyize imbere kuzamura umubano n’u Rwanda

Ambasaderi wa Azerbaijan, Ruslan Rafael oglu Nasibov uzaba afite icyicaro i Addis-Ababa muri Ethiopia na we yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Yahamije ko mu myaka 20 ishize ibihugu byombi bititanye umubano, bikorana neza ndetse hari icyizere ko n’amahirwe yo kubyaza umusaruro mu rwego rw’ubukungu azakomeza kwiyongera.

Ati “Hari amahirwe menshi mu ngeri zitandukanye z’ubukungu, mu bijyanye n’imibereho no mu rwego rwa serivisi zihabwa abaturage, kandi muzi ko Azerbaijan ni kimwe mu bihugu bifite urwego rwa serivisi nziza za Leta ku Isi mu ngeri zimwe, rero hari amahirwe menshi ahubwo hazaterwa intambwe zifatika vuba cyane.”

Mu bandi bashyikirije Perezida Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, harimo Ambasaderi mushya w’u Bwongereza Alison Heather Thorpe wasimbuye Omar Daair; wasoje manda ye muri Nyakanga 2024.

Hari kandi Ambasaderi Fátima Yesenia Fernandes Juaréz wa Venezuela uzaba afite icyicaro i Kampala, Ambasaderi wa Mexique mu Rwanda, Enrique Javier Ochoa Martínez ufite icyicaro i Nairobi, na Ambasaderi wa Romania mu Rwanda, Genţiana Şerbu ufite icyicaro i Nairobi.

U Rwanda rufite abadipolomate bagaharariye ibihugu byabo baba mu gihugu 45, na ho abandi 72 bafite icyicaro mu bindi bihugu.

Amb Mridu Pawan Das yavuze ko azaharanira ko umubano w'ibihugu byombi utera imbere
Ambasaderei w'u Bwongereza mu Rwanda Alison Heather Thorpe yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye
Amb Mauro Massoni w'u Butaliyani yahigiye kongera umubare w'ibigo by'ubucuruzi bikorera mu Rwanda
Amb Ruslan Rafael oglu Nasibov wa Azerbaijan yavuze ko bagiye kuganira n'u Rwanda ku ngeri zitandukanye impande zombi zizafatanyamo
Amb Genţiana Şerbu wa Romania azaba afite icyicaro i Nairobi
Amb Fátima Yesenia Fernandes Juárez wa Venezuela azaba afite icyicaro i Kampala
Amb Enrique Javier Ochoa Martínez afite icyicaro i Nairobi

Amafoto ya IGIHE: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .