00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia na Dr. Kalibata

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 August 2024 saa 09:49
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Hailemariam Desalegn wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, ubu akaba ari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika, AGRA, hamwe na Perezida wa AGRA, Dr. Agnes Kalibata.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye aba bombi kuri uyu wa 8 Kanama 2024, mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa, Africa Food Systems (AFS) Forum, izabera i Kigali ku wa 2-6 Nzeri 2024.

Biteganyijwe ko abayobozi bo hirya no hino ku Isi, abahanga udushya, abarimu muri za kaminuza, ibigo by’iterambere, amahuriro y’abahinzi borozi, ndetse n’abikorera bo muri Afurika n’ahandi ku Isi, bazitabira iyo nama.

Uyu mwaka iyi nama izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Guhanga udushya, kwihuta no kwaguka: Gushyiraho uburyo bw’iterambere ry’ibiribwa mu gihe cy’ikoranabuhanga n’ihindagurika ry’ikirere”.

Muri iyi nama hazagaragazwa udushya n’ikoranabuhanga, politiki n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa, ibyo abantu bakwigira ku bandi, imishinga ntangarugero y’ubucuruzi n’ishoramari rigamije kwihutisha iterambere ry’ibiribwa muri Afurika, urubyiruko n’abagore babigizemo uruhare.

Muri iri huriro kandi, abayobozi bazaryitabira bazarebera hamwe ibikenewe kugira ngo intego z’iterambere rirambye (SDGs) zigerweho bitarenze 2030.

Baganiriye by'umwihariko ku nama ya AFS Forum iteganyijwe kubera i Kigali muri Nzeri 2024.
Perezida Paul Kagame yakira Hailemariam Desalegn muri Village Urugwiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .