00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Gen Muhoozi (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 January 2022 saa 03:19
Yasuwe :

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, wamugejeho ubutumwa bwa Perezida Museveni.

Muhoozi wageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, yabonanye na Perezida Kagame kugira ngo amushyikirize ubutumwa bwa mugenzi wa Uganda ku ngingo zijyanye no kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Uyu mugabo w’imyaka 47 ni umuhungu w’imfura wa Perezida Museveni. Asanzwe ari n’Umujyanama we Mukuru ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame na Muhoozi baganiriye ku mubano hagati y’u Rwanda na Uganda.

Perezida Kagame ubwo yakiraga Gen Muhoozi muri Village Urugwiro
Perezida Kagame yaganiriye na Gen Muhoozi ku ngingo zijyanye n'umubano wa Uganda n'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .