Perezida Kagame yakiriye Emir wa Qatar watangiye uruzinduko mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Mata 2019 saa 05:53
Yasuwe :
0 0

Ahagana saa kumi n’imwe zo ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru nibwo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yasesekaye i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi itatu yakirwa na Perezida Kagame hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu.

Iki gikomangoma cyahagurutse mu Mujyi wa Doha mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru cyerekeza i Kigali. Ni uruzinduko ruje rukurikira urwo Perezida Kagame yagiriye muri Qatar mu mpera za 2018.

Icyo gihe abayobozi bombi baganiriye ku bijyanye no kunoza no kwagura imikoranire mu by’ubukungu. Banitabiriye isinywa ry’amasezerano atatu hagati y’u Rwanda na Qatar yibanda kuri serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere, guteza imbere no kurengera ishoramari bihuriweho n’ay’imikoranire mu by’Ubukungu, Ubucuruzi na Tekiniki.

U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano mu ngeri zitandukanye aho abanya-Qatar n’ubu bakigaragaza ubushake bwo gukorera mu Rwanda.

Itsinda ry’intumwa za Qatar, riyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Al Thani, riherutse mu Rwanda aho ryagaragaje ubushake bwo gutera inkunga umushinga wo kwihutisha kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera.

Icyo gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera, yabwiye abanyamakuru ati “Twaganiriye ku mushinga wo gushora imari mu kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kandi bigaragara ko byagira akamaro, twizeye ko ibiganiro bizarangira vuba.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo navuga ingano y’amafaranga bazashyiramo mu gihe ubwumvikane bugikomeje. Icyo nakubwira gusa ni uko ibiganiro biri kugenda neza.”

Muri Gicurasi 2017 u Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi. Indege za Qatar Airways kandi zikora ingendo zihuza Doha na Kigali n’ibindi byerekezo birimo na Dubai.

Ku wa 26 Gicurasi 2015, ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge. Yahujwe n’inama yigaga ku bibazo biterwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge (Qatar International Anti-Drug Forum) yaberaga i Doha.

Qatar ituwe n’abaturage 2,694,849. Imibare ya Banki y’Isi yo mu 2016 igaragaza ko umusaruro mbumbe w’iki gihugu ungana na miliyari $152.5.

Mu 2017 iki gihugu cyohereje hanze ibicuruzwa byiganjemo ibikomoka kuri gaz, peteroli n’ifumbire mvaruganda bifite agaciro ka miliyari $56.26.

Perezida Kagame ubwo yakiraga Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani akigera ku Kibuga cy'Indege cya Kigali ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru
Umuyobozi w'Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yatangiye uruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda
Yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b'ibihugu ubwo yageraga i Kigali
Haririmbwe indirimbo z'ibihugu byombi mu guha ikaze uyu muyobozi ubwo yasesekaraga i Kigali
Uruzinduko rwa Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ruje rukurikira urwo Perezida Kagame yagiriye muri iki gihugu cyo muri Aziya mu Ugushyingo umwaka ushize
Uru ruzinduko ni rumwe mu z'amateka umuyobozi ukomeye agiriye mu Rwanda muri uyu mwaka
Emir wa Qatar asuhuza Minisitiri w'Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance
Perezida Kagame asuhuza abayobozi baherekeje Emir wa Qatar muri uru ruzinduko
Umuyobozi w'Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, asuhuza Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire
Itorero ribyina imbyino gakondo za Kinyarwanda niryo ryifashishijwe mu guha ikaze uyu muyobozi
Abakaraza bavugije ingoma biratinda...
Byari ibirori bikomeye mu muhango wo guha ikaze uyu muyobozi ukomeye ku Isi

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza