Ba ambasaderi bakiriwe na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu barimo batanu bafite icyicaro i Nairobi muri Kenya, babiri bafite icyicaro i Kampala, bane bafite icyicaro i Kigali n’umwe ufite icyicaro i Dar es Salaam muri Tanzania.
Mu bakiriwe harimo Ambasaderi Dr. Thomas Kurz w’u Budage ufite icyicaro i Kigali, akaba asimbuye Dr. Peter Woeste, u Rwanda rwasabye ko ahindurwa muri Mata uyu mwaka kubera amakosa yakoze.
Nyuma yo gushyikiriza Umukuru w’Igihugu impapuro ze, Ambasaderi Dr Kurz yavuze ko azakora cyane mu gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda n’u Budage ndetse no kuzana ishoramari ryinshi mu Rwanda.
Ati “Turashaka kuzana ishoramari ryinshi mu Rwanda. Nzakomereza ku by’abambanjirije mu myaka 25 ishize ariko ndashaka kwibanda cyane ku bufatanye mu bukungu bivuze ubucuruzi n’ishoramari”.
Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo 25 by’ishoramari bihakorera birimo Strawtec, AB Bank, Mobisol, Volkswagen n’ibindi.
U Budage kandi busanzwe butera inkunga u Rwanda mu bijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), iyubakwa ry’ibigo nderabuzima, amasoko, amashuri n’imihanda, gutanga amashanyarazi, guca amaterasi n’ikoranabuhanga.
Ambasaderi Matthijs Clemens Wolters w’u Buholandi ufite icyicaro i Kigali, yatanze impapuro ze nyuma yo gusimbura Frédérique De Man, wari uhagarariye iki gihugu kuva mu 2015.
Ambasaderi Matthijs Clemens Wolters yavuze ko u Buholandi ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda ukomeye mu myaka 25 ishize, kandi umubano wabyo urimo gutera imbere kuko bahereye mu gutanga ubufasha ku kiremwamuntu nyuma ya Jenoside.
Yavuze ko batanze ubufasha mu micungire y’amazi, kwihaza mu biribwa no mu butabera ariko uko u Rwanda rurimo gutera imbere cyane ubufatanye burimo kujya mu kindi cyiciro cy’iterambere ry’ubukungu n’ubucuruzi, akaba ari nabyo azibandaho mu myaka ine iri imbere.
Ati “Kuva mu 2016 turimo kuva mu gutanga ubufasha tujya mu bucuruzi kandi tuzakoresha igihe cyacu mu kumvisha abashoramari bo mu Buholandi ko baza gushora imari mu Rwanda”.
Yatangaje ko mu cyumweru gitaha hari itsinda ry’Abaholandi rizaza mu Rwanda rikora mu bijyanye n’ubuhinzi bw’indabo. Ibi byiyongera ku masezerano yasinywe yo guteza imbere ubuhinzi bw’ibigori, icyayi n’ibijumba.
U Buholandi busanzwe bufite ishoramari rikomeye mu Rwanda nka Heineken, Africa Improved Foods n’ibindi.
Ambasaderi Prof. Charity Manyeruke wa Zimbabwe ufite icyicaro i Kigali, ari nawe wa mbere iki gihugu kigize mu Rwanda, yavuze ko gufungura iyi ambasade bisobanuye kunoza umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Ati “Dusanzwe dufitanye umubano w’indashyikirwa n’u Rwanda, ubu turizera ko ugiye gukomeza gutera imbere by’umwihariko mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ubuhinzi, uburezi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’ibijyanye na politiki n’imiyoborere”.
Umwaka ushize u Rwanda rwafunguye ambasade muri Zimbabwe ndetse mu Ukwakira uwo mwaka Musoni James agirwa Ambasaderi warwo wa mbere muri iki gihugu cyo mu Majyepfo ya Afurika.
Ni nabwo bwa mbere u Rwanda rugize ambasade muri icyo gihugu, ubundi inyungu zarwo zacungwaga na ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo.
Abandi bakiriwe ni Ambasaderi William John Carlos wa Repubulika ya Ireland, uzaba ufite icyicaro i Kampala, Ambasaderi László Eduárd Máthé wa Hongrie, ufite icyicaro i Nairobi na Ambasaderi Loh Seck Tiong uhagarariye Malaysia ufite icyicaro i Nairobi.
Hari kandi Ambasaderi Alex G. Chua wa Philippines, ufite icyicaro i Nairobi, Ambasaderi Abdulla Mohd A. Y. Al- Sayed wa Qatar ufite icyicaro i Kigali na Ambasaderi Simon Duku Michael wa Sudan y’Epfo, ufite icyicaro i Kampala.
Mu batanze impapuro kandi harimo Ambasaderi Francisca Pedrós Carretero wa Espagne ufite icyicaro i Dar es Salaam, Ambasaderi Gobopang Duke Lefhoko wa Botswana ufite icyicaro i Nairobi na Ambasaderi Dragan Zupanjevac uhagarariye Serbie ufite icyicaro i Nairobi.

























Amafoto: Niyonzima Moise
TANGA IGITEKEREZO