Uyu mugabo yari yaremejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 31 Mutarama, 2023. U Rwanda na Sudani y’Epfo ni ibihugu bifitanye umubano umaze gushinga imizi, ugashingira cyane ku mutekano, ubucuruzi n’ibindi.
Muri Gicurasi 2021, abayobozi b’ingabo z’u Rwanda na Sudani y’Epfo bahuriye i Kigali mu biganiro byibanze ku gukomeza ubufatanye mu bya gisirikare. By’umwihariko, ibi biganiro byagarutse ku ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro yavuguruwe muri Sudani y’Epfo.
U Rwanda rwagize uruhare rugaragara mu gutanga amahugurwa binyuze muri Rwanda Peace Academy, hagamijwe gutegura inzego z’umutekano z’iki gihugu mu buryo burambye. Ibi byiyongeraho ko u Rwanda rusanzwe rufite ingabo muri Sudani y’Epfo ziri mu butumwa UNMISS.
Umuyobozi w’ubwo butumwa, Lt Gen Mohan Subramanian, aherutse kuvuga ko u Rwanda ari umusingi wabwo. Ati “Ingabo z’u Rwanda nirwo rutirigongo rw’ubu butumwa."
Magingo aya, u Rwanda rumaze imyaka 20 mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro. Rumaze kandi imyaka 30 ruvuye mu mateka mabi ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umubano w’ibihugu byombi kandi uretse ibijyanye n’umutekano ukagera ku mikoranire no kwigiranaho. Mu Kuboza 2021, Sudani y’Epfo yohereje itsinda ry’abayobozi barimo abaminisitiri, abagize Inteko Ishinga Qmategeko, n’abashinzwe umutekano mu Rwanda.
Bitabiriye amahugurwa ku buyobozi bukuru no kubaka amahoro nyuma y’intambara, yateguwe na Rwanda Peace Academy ku bufatanye na UNITAR na RJMEC. Iri huriro ryari rigamije gusangiza Sudani y’Epfo ubunararibonye bw’u Rwanda mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’iterambere ry’inzego za Leta.
Muri Gashyantare uyu mwaka, Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, akaba ari na Perezida w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yasuye u Rwanda aho mu biganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame, bakomoje ku kunoza ubufatanye mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, gukemura ibibazo by’umutekano n’amahoro, ndetse no gushakira hamwe amahirwe y’iterambere mu mishinga ihuriweho mu karere.
Sudani y’Epfo yabonye ubwigenge mu mwaka wa 2011. Ku wa 16 Mata 2016 ni bwo yemewe nk’umunyamuryango wa gatandatu w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). U Rwanda na Sudani y’Epfo bihurira mu mishinga y’Umuhora wa Ruguru, bifatanyije na Kenya na Uganda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!