00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba SOLA, ishuri ry’abakobwa bo muri Afghanistan bahungiye mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Ukwakira 2022 saa 05:12
Yasuwe :

Perezida yakiriye abagize Inama y’Ubutegetsi y’Ishuri ryigisha ibijyanye n’Imiyoborere muri Afghanistan (SOLA) n’Umuyobozi waryo, Shabana Basij-Rasikh, baganira ku mikorere y’iri shuri na gahunda yo kwagura ibikorwa byaryo mu Rwanda.

Ibiganiro by’Umukuru w’Igihugu n’ubuyobozi bwa SOLA byabereye muri Village Urugwiro ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu ku wa 12 Ukwakira 2022.

Bibaye nyuma y’umwaka nanone Perezida Kagame yakiriye Shabana Basij-Rasikh washinze akaba na Perezida w’Ishuri ryigisha ibijyanye n’Imiyoborere muri Afghanistan (SOLA).

Abanyeshuri b’abakobwa 250 bakomoka muri Afghanistan biga muri iri shuri baba mu Rwanda, nyuma y’uko mu gihugu cyabo havutse ibibazo by’umutekano muke byatewe no kongera gufata ubutegetsi kw’Aba-Taliban.

SOLA ni ishuri rukumbi ryigamo abakobwa gusa muri Afghanistan, rikaba ryarimuriwe mu Rwanda by’agateganyo.

Mu kiganiro cyagarukaga ku ruhare rw’abagore mu miyoborere cyatanzwe mu nama ya CHOGM, Shabana Basij-Rasikh, yashimiye cyane u Rwanda kuba rwarabakiriye, bakabasha gukomeza amasomo mu gihe byari bimaze kugaragara ko kwiga bitagishoboka.

Ati "Abakobwa bo muri Afghanistan uyu munsi bemerewe kwiga amashuri makuru ni abari hano mu Rwanda gusa, mbikuye ku mutima ndashimira urugwiro rw’u Rwanda n’abanyarwanda batwakiranye kuva muri Kanama umwaka ushize ubwo Aba-Taliban bafataga Afghanistan, ubwo kwiga byahindukaga ibidashoboka ku bakobwa. Abakobwa bacu barimo gutera imbere kandi barimo kwitwara neza".

Urugendo rwabo rwagizwemo uruhare n’ibihugu bitandukanye birimo Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda rwabakiriye.

Icyo gihe Shabana Basij-Rasikh washinze SOLA, abinyujije kuri Twitter yavuze ko aba bakobwa bazakomereza amasomo mu Rwanda by’igihe gito mu gihe bategereje ko amahoro agaruka mu gihugu cyabo.

Yagize ati “SOLA iri kwimuka ariko kwimuka kwacu ntabwo ari ukw’iteka ryose. Igihembwe hanze y’igihugu ni cyo twateganyije. Mu gihe ibintu bizaba bisubiye mu buryo, twizeye ko tuzasubira muri Afghanistan.”

Tariki ya 15 Kanama 2021, Aba-Taliban bongeye gufata ubutegetsi, nyuma y’imyaka 20 bahiritswe ku butegetsi bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi nkuru ikimara gutangazwa abaturage b’iki gihugu n’abanyamahanga batangiye guhunga ku bwinshi bikanga ko hashobora kuvuka imvururu zikomeye.

Mu bahunze harimo n’ab’igitsinagore by’umwihariko abiga mu ishuri rukumbi ryigisha abakobwa bacumbikirwa, School of Leadership Afghanistan.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'abagize Inama y'Ubutegetsi ya SOLA hamwe n'Umuyobozi waryo
Perezida Kagame yaganiriye n'abayobozi ba SOLA, bamugezaho imikorere y'iri shuri kuva ryakwimukira mu Rwanda

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .