Inteko Rusange ya 47 y’Inteko Ishinga Amategeko y’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (Assemblée Parlementaire de la Francophonie: APF), imaze iminsi ibera mu Rwanda.
Yitabiriwe n’abagera kuri 300 bahagarariye Inteko Zishinga Amategeko zo mu bihugu bigera kuri 90 bibarizwa muri ’Francophonie’, kuva ku wa 5-9 Nyakanga 2022.
Inteko Rusange ya APF iterana inshuro imwe mu mwaka. Uyu mwaka ibereye mu Rwanda ku butumire bw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda nyuma y’imyaka ibiri yari imaze ititabirwa imbonankubone kubera ingamba zo kurwanya Covid-19.
Ni urubuga abayitabira baganiriramo kandi bagafata imyanzuro ku bibazo bikomereye isi n’ibihugu byo mu Karere ka ’Francophonie’ by’umwihariko.
Mu mugoroba wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ihuriro ry’abagore bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Francophonie rimaze rishinzwe, Madamu Jeannette Kagame yahamagariye abagize iyi nteko gutanga umusanzu mu rugamba rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore bamwe bafata nk’ikintu gisanzwe.
Ni mu gihe ubwo yafunguraga imirimo yayo, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko amahoro arambye ibihugu biririmba adashobora kugerwaho mu gihe bimwe mu bibazo bishegesha abaturage byaba bititaweho ngo bibonerwe ibisubizo.
Ati “Hatariho imiyoborere myiza n’inzego zihamye kandi zidaheza, imbaraga dushyira mu guharanira iterambere n’amahoro arambye zaba ari impfabusa.”
Yakomeje agira ati “Amahoro arambye tuvuga ntashobora kugerwaho mu gihe bimwe mu bibazo by’imibereho y’abaturage bidakemuwe. Urugero natanga ni nk’ibijyanye no kubona ibiribwa bihagije, uburezi no kwita ku rubyiruko mu buryo budaheza, kugira inzego z’ubuzima zikomeye n’ibikorwaremezo biboneye.”
Dr Ngirente yagaragaje ko Abadepite nk’intumwa za rubanda bagira uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki zibagenewe [abaturage], bakaba inkingi n’abarinzi b’ibihugu bigendera ku mategeko na demoakarasi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!