00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa TotalEnergies n’aba MTN

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 May 2024 saa 03:14
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame, yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru w’ikigo TotalEnergies gitunganya peteroli na gazi, Patrick Pouyanné n’Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi y’ikigo cy’itumanaho, MTN Group, Mcebisi Jonas.

Patrick Pouyanné wa TotalEnergies yaje mu Rwanda kwitabira inama y’ihuriro nyafurika ry’abayobozi b’ibigo by’abikorera, Africa CEO Forum iri kubera i Kigali guhera kuri uyu wa 16 Gicurasi 2024.

Yaganiriye na Perezida Kagame ku bufatanye buri hagati y’iki kigo cy’Abafaransa n’u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, ikoreshwa ry’umuriro w’amashanyarazi mu binyabiziga n’uburezi.

Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya MTN Group, Mcebisi Jonas na we waje kwitabira iyi nama nyafurika, yari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Ralph Mupita.

Nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byabisobanuye, Perezida Kagame, Mcebisi na Mupita baganiriye ku bufatanye bw’u Rwanda n’iki kigo mu kugeza ikoranabuhanga hose.

Inama y’ihuriro nyafurika ry’abayobozi b’ibigo byigenga yitabiriwe n’abantu barenga 2000, barimo abashoramari n’abayobozi b’ibigo by’ishoramari n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma.

Perezida Kagame na Patrick Pouyanné baganiriye ku bufatanye bw'u Rwanda na TotalEnergies
Perezida Kagame yaganiriye n'abayobozi bakuru ba MTN ku bufatanye mu kugeza ikoranabuhanga hose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .