00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri bahesheje u Rwanda ishema mu mibare

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 August 2024 saa 04:43
Yasuwe :

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda bitabiriye amarushanwa y’imibare azwi nka Pan African Mathematics Olympiad (PAMO) na International Mathematical Olympiad (IMO), haba uyu mwaka no mu myaka yabanje.

Uyu mwaka, u Rwanda rwatsindiye umudali wa mbere wa Zahabu muri PAMO 2024. Uyu mu mudali wa Zahabu watsindiwe na Denys Prince Tuyisenge, umwe mu banyeshuri batandatu bitabiriye iri rushanwa.

Perezida Kagame yavuze ko uburyo abana bana bitwaye, bigaragaza neza ko bifitemo ubushobozi bwo kubyaza umusaruro ubumenyi bafite, bukabyara ibisubizo by’ibibazo byugarije abantu.

Ati “Aya marushanwa yagaragaje ko twifitemo ubushobozi na mbere y’uko tujya mu marushanwa. Amarushanwa yagaragaje ibyari bihari. Byerekanye ko binyuze mu burezi by’umwihariko mu mibare na siyansi, dushobora kubona ibisubizo by’ibibazo byinshi, Ibisubizo bidufasha gukemura ibibazo byugarije igihugu cyacu ndetse n’umugabane wose.”

Yashimiye n’abana bitabiriye amarushanwa ariko batabashije gutwara imidali, abasaba gukomeza gukoresha ubwo bumenyi na nyuma y’amarushanwa.

Ati “Imidali ni myiza ariko ntabwo ariho ugarukira gusa. Niba ubona uburezi , ukabona umwanya ukiga uzagera ku rwego aho uzabona ibihembo mu bundi buryo.”

Aba banyeshuri batojwe n’Ikigo Nyafurika gishinzwe ubumenyi mu mibare (AIMS). Mu yindi midali yabonetse harimo uwa Feza, imidali itatu y’Umuringa, aho imyinshi yabonetse mu irushanwa rya PAMO mu cyiciro cy’abakobwa.

Abandi banyeshuri b’Abanyarwanda babonye umudali wa feza, n’indi itatu y’umuringa. Aya marushanwa yahuje abanyeshuri bo mu bihugu 30 bya Afurika aho abana bagaragaza impano zabo mu mibare.

Urugendo rwaganishije abanyeshuri bahagarariye u Rwanda ku ntsinzi rwatangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo bakoraga neza mu marushanwa y’Imibare mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, East African Mathematical Olympiad (EAMO) begukana umwanya wa mbere mu bihugu umunani.

Aba banyeshuri kandi bitabiriye Irushanwa Mpuzamahanga ry’Imibare (IMO) bahakura ubunararibonye kandi na ho bitwara neza.

Ni abanyeshuri batoranywa mu bigo by’amashuri yisumbuye binyuze mu bufatanye bw’Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare, AIMS Rwanda, Minisiteri y’Uburezi n’abandi bafatanyabikorwa batoranya mu barenga ibihumbi 40, bakazavamo abagera kuri 23 ari na bo bahagararira igihugu mu marushanwa yo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard, yavuze ko ari iby’agaciro kubona Perezida Kagame yarumvise amakuru y’iyi nstinzi agatumira aba banyeshuri kugira ngo baganire aho yanabageneye ibihembo.

Ati “Iki ni ikintu cyiza kandi kizanatuma abandi bana bose bagira imbaraga kugira ngo bakomeze bige neza kandi na bo bakomeze bumve ko bashobora gutera imbere kandi bakaba bahangana ku rwego mpuzamahanga.”

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko abanyeshuri bitabira aya marushanwa bibaha amahirwe yo kubona buruse zo gukomereza amasomo yabo muri za kaminuza zikomeye hirya no hino zirimo Massachusetts Institute of Technology, MIT, Cambridge n’izindi.

Tuyisenge Denys Prince, yavuze ko iyi nstinzi kuri we isobanuye gukomeza gushyira imbaraga mu masomo ye kugira ngo azagere ku nzozi ze.

Ati “Nkanjye ndifuza kuba umu injeniyeri kandi birumvikana ko imibare ari ibyo nakita inkingi. Guhura na Perezida Kagame byanteye imbaraga, kumva ko na we abiha agaciro bizatuma nkomeza gukora cyane kugira ngo nzahure n’abandi bakomeye cyane.”

Perezida Kagame aganira n'aba banyeshuri muri Village Urugwiro
Perezida Kagame yaganirije aba banyeshuri bahagarariye u Rwanda neza mu marushanwa
Perezida Kagame ashimira Denys Prince Tuyisenge watwaye umudali wa Zahabu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .