00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Singapore

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 20 September 2024 saa 01:22
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame na mugenzi wa Singapore, Tharman Shanmugaratnam bagiranye ibiganiro byagarutse ku butwererane mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, serivisi z’imari zishingiye ku ikoranabuhanga ndetse n’ibijyanye no gushimangira imikoranire iri hagati y’abikorera mu bihugu byombi.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024 i Istana, aho Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itandatu.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, avuga ko Perezida Kagame na Perezida Tharman Shanmugaratnam baganiriye kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024.

Biti “Perezida Kagame kandi yabonanye na Perezida Tharman Shanmugaratnam wa Singapore. Abayobozi bombi baganiriye ku nzego z’ingenzi z’ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari, serivisi z’imari zishingiye ku ikoranabuhanga, ndetse n’intambwe zikomeye ziganisha ku kongerera imbaraga ubufatanye bw’inzego z’abikorera hagati y’ibihugu byombi.”

Perezida Kagame kandi yanabonanye na Minisitiri w’Intebe wa Singapore akaba na Minisitiri w’Imari w’iki gihugu, Lawrence Wong.

Bombi bongeye gushimangira “ubufatanye bukomeje buri hagati y’ibihugu byombi n’indangagaciro bisangiye zirimo imiyoborere myiza, n’ubuyobozi bugamije guhindura imibereho y’abaturage. Abayobozi bombi kandi bishimiye isinywa ry’amasezerano avuguruye agamije gukuraho gusoresha ibicuruzwa kabiri, azafasha kuzamura amahirwe y’ishoramari hagati y’ibihugu bibiri.”

Uretse aba, Perezida Paul Kagame kandi yakiriwe ku meza na Lee Hsien Loong wabaye Minisitiri w’Intebe wa Singapore, baganira ku birimo umusaruro w’ubufatanye n’ubutwererane buri hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame na Lee Hsien Loong baganiriye ku ngingo zitandukanye ziri ku rwego mpuzamahanga, uruhare rw’ikoranabuhanga mu iterambere, ndetse n’inyungu zifatika abaturage ba Singapore n’u Rwanda bakura mu mubano w’ibihugu byombi.

Lee Hsien Loong yabaye Minisitiri w’Intebe wa Singapore kuva mu 2004 kugeza mu 2024. Mu 2022 yagiriye uruzinduko mu Rwanda, rwari n’urwa mbere agiriye muri Afurika.

Ku wa 18 Nzeri 2024 nibwo Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rwe muri Singapore.

Ku wa 19 Nzeri 2024, yitabiriye inama y’ubukungu izwi nka Asia Summit iri kubera muri iki gihugu.

U Rwanda na Singapore bikunze gufatanya mu nzego zitandukanye. Bihuriye muri FOSS, umuryango washinzwe mu 1992 n’iki gihugu gituwe n’abarenga miliyoni eshanu.

FOSS ni umuryango uhuriwemo n’ibihugu byo ku migabane itandukanye, aho ibihugu biwugize bifatanya mu kwiteza imbere no guhangana n’ibibazo biba byugarije ibihugu bifite ubuso buto.

Muri Nzeri 2023 kandi u Rwanda na Singapore byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kwimakaza iterambere ry’ubukungu.

Ni amasezerano yasinywe binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ikigo cya Singapore Cooperation Enterprise, SCE, asinywa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Jean de Dieu Uwihanganye n’Umuyobozi Mukuru wa SCE, Wy Mun Kong.

Azamara imyaka itanu ashyirwa mu bikorwa mu nzego zirimo ikoranabuhanga cyane cyane mu kwimakaza umutekano wo kuri internet no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Yari arimo kandi gukora ibishushanyo mbonera by’imijyi y’u Rwanda, gutunganya ibyanya byahariwe ubucuruzi n’inganda, guteza imbere ibikorwaremezo n’ubwikorezi rusange n’ibindi.

Umubano w’u Rwanda na Singapore kandi ushimangirwa no kugenderanirana hagati y’abayobozi b’ibihugu bombi.

Perezida Paul Kagame yakirwa na mugenzi wa Singapore, Tharman Shanmugaratnam
Perezida Paul Kagame na mugenzi wa Singapore, Tharman Shanmugaratnam bagiranye ibiganiro
U Rwanda na Singapore bisanzwe bifitanye ubutwererane mu nzego zitandukanye
U Rwanda na Singapore byashyize umukono ku masezerano yo kudasoresha ibicuruzwa kabiri
Ibiganiro bya Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Singapore akaba na Minisitiri w’Imari w’iki gihugu, Lawrence Wong, byitabiriwe n’abandi bayobozi ku ruhande rw’u Rwanda
Perezida Kagame kandi yanabonanye na Minisitiri w’Intebe wa Singapore akaba na Minisitiri w’Imari w’iki gihugu, Lawrence Wong
Perezida Kagame n’itsinda ry’abayobozi barikumwe bakiriwe ku meza na Lee Hsien Loong wabaye Minisitiri w’Intebe wa Singapore kuva mu 2004 kugeza mu 2024
Perezida Kagame aganira na Lee Hsien Loong
Perezida Kagame yakiriwe na Lee Hsien Loong

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .