Perezida Kagame yakiriwe n’Umwami wa Jordanie (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 9 Ukuboza 2018 saa 03:17
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yaganiriye n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein ku kwagura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yageze mu Mujyi wa Aqaba muri Jordanie ku wa 9 Ukuboza 2018. Yitabiriye inama y’iminsi ibiri iteraniye mu Mujyi wa Aqaba uri mu nkengero z’Inyanja Itukura.

Yakiriwe n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein mu biganiro byakurikiye Inama yiga ku mutekano muri Afurika y’Uburasirazuba.

Perezida Kagame yakiriwe n’Umwami Abdullah II bin Al-Hussein mu biro bye, aherekejwe n’abarimo Ambasaderi Nkurunziza Williams uhagarariye u Rwanda muri iki gihugu kuva mu 2017. Uyu Mwami uyobora Jordanie kuva 1999, aturuka mu muryango wa Hashemite wayoboye iki gihugu kuva mu 1921.

Urubuga rwa Twitter ya Perezidansi y’u Rwanda ntirwatangaje ibikubiye mu biganiro abayobozi bombi bagiranye.

Umwami Abdullah w’imyaka 56 yakiriye abayobozi benshi bitabiriye iyi nama yatangiye ku wa 8 Ukuboza 2018. Igamije gukaza umurego mu rugamba rwo guhangana n’iterabwoba n’ingengabitekerezo y’ubuhezanguni.

Inama, Umukuru w’Igihugu yitabiriye yagarutse cyane ku mbogamizi zibangamiye umutekano muri EAC.

Inama zibera Aqaba zatangijwe n’Umwami Abdullah II bin Al-Hussein mu 2015 mu gusigasira umutekano n’imikoranire mu bya gisirikare no gusangira ubunararibonye mu guhangana n’iterabwo’ba.

Jordanie ni igihugu cy’Abarabu giherereye mu Burengerazuba bwa Aziya, ku Nkombe z’Umugezi wa Jordan. Gituwe n’abarenga miliyoni icyenda. Ni kimwe mu byemeje amasezerano y’amahoro na Israel.

Umusaruro mbumbe wa Jordanie (GDP) ubarirwa muri miliyari $40. Igice kinini cy’ubukungu bw’iki gihugu, bushingiye ku nganda z’imyenda, izikora imiti, ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi.

U Rwanda na Jordanie bibanye neza mu bya dipolomasi ndetse ibihugu byombi bikorana mu bijyanye no kubungabunga amahoro, ubukungu n’umutekano.

Perezida Kagame yageze muri Jordanie avuye mu Mujyi wa Sharm El Sheikh mu Misiri, ahabereye Inama Nyafurika izwi nka ’Africa 2018 Forum’, igamije kongera amahirwe yo kwishyira hamwe mu by’ubukungu no kuzamura ishoramari ry’umugabane.

Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein yakira Perezida Paul Kagame mu Mujyi wa Aqaba
Perezida Kagame yitabiriye inama y'iminsi ibiri yiga ku bibazo by'umutekano muri Afurika y'Uburasirazuba
Perezida Kagame yari agaragiwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Jordanie, Nkurunziza Williams (uwa kabiri ibumoso)
Perezida Paul Kagame yakiriwe n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein ku kwagura umubano hagati y’ibihugu byombi
U Rwanda na Jordanie bisanzwe bifitanye umubano wihariye mu bijyanye na dipolomasi

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza