Umukuru w’Igihugu yatangiye uruzinduko rwe muri Congo Brazaville ku wa Mbere w’iki Cyumweru. Rugamije gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi ndetse byitezwe ko hasinywa n’amasezerano ashimangira imikoranire.
Perezida Kagame yashimye mugenzi we wamutumiye, avuga ko mu myaka myinshi ishize, hubatswe umusingi ukomeye mu mubano w’ibihugu byombi ndetse n’amasezerano y’ubufatanye ateganyijwe gusinywa, ashimangira umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Congo.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19 n’ibindi bibazo, ibihugu bya Afurika bidakwiriye gukora byonyine.
Ati “Ni ku bw’iyo mpamvu, duha agaciro ubucuti buri hagati y’Abanyarwanda n’Abanye-Congo kandi Nyakubahwa Perezida, nishimira umubano dufitanye.”
Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi bifite ubushobozi bwabibashisha guca ukubiri n’imbogamizi bishobora kuba byahura nazo kugira ngo byiyemeze iterambere ryihuse.
Yakomeje agira ati “Urugamba ruracyakomeje nk’uko bajya babivuga, hari imbogamizi nyinshi tugomba gukemura. Ndashaka kugushimira ku bw’umusanzu wawe kandi dushingiye kuri ibyo, twubatse ubushuti n’imikoranire ihamye.”
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Perezida Kagame biteganyijwe ko agirana ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Congo Brazzaville, nyuma yaho bakazagirana inama izitabirwa n’amatsinda y’abayobozi ku mpande zombi.
Ku ruhande rw’u Rwanda, itsinda ryaherekeje Perezida Kagame ririmo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana; Umuyobozi w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi n’abandi.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!