00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yahuriye na mugenzi we Filipe Nyusi i Nairobi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 September 2022 saa 08:48
Yasuwe :

Perezida Kagame uri i Nairobi muri Kenya, yahuye na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi, baganira ku buryo bwo guteza imbere ubufatanye busanzweho hagati y’u Rwanda na Mozambique.

Perezida Paul Kagame yageze muri Kenya, aho yitabiriye umuhango wo kurahira kwa William Ruto uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu, uteganyijwe kuba kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022.

Umubano w’u Rwanda na Mozambique umaze imyaka umeze neza ndetse rwohereje ingabo zitanga umusanzu mu kurwanya imitwe y’iterabwoba mu gihugu cyo mu Majyepfo ya Afurika.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Perezida Nyusi yagiriye uruzinduko mu Rwanda, aho yaganiriye na Perezida Kagame ku ntambwe yatewe mu bufatanye bw’ibihugu byombi mu bikorwa birimo ibyo kugarura umutekano mu ntara ya Cabo Delgado ndetse n’ibyo mu zindi nzego z’ubufatanye.

Perezida Kagame aheruka muri Mozambique muri Nzeri umwaka ushize aho yagiranye ibiganiro n’ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri iki gihugu ndetse yifatanya na mugenzi we Filipe Nyusi mu birori by’Umunsi w’Ingabo.

U Rwanda na Mozambique bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano, ayo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari n’ayandi.

Muri Gicurasi 2022, Itsinda rigizwe n’Ubuyobozi bw’Urwego rw’Abikorera [PSF], n’abandi banyamuryango barwo barimo abacuruzi bagiriye uruzinduko i Maputo muri Mozambique, bavayo hemeranyijwe itangizwa rya Sosiyete yitwa Zambezia Holding Ltd, ihuriweho n’abashoramari bo mu Rwanda.

Iki ikigo kuri ubu cyamaze kwandikishwa mu Rwego rw’Iterambere, RDB nk’ikizajya gishora imari muri Mozambique aho kizibanda mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ibikorwaremezo. Mu bihe bya vuba kizatangira imirimo.

Perezida Kagame na Nyusi bahuriye muri Kenya aho bitabiriye irahira rya William Ruto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .