Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2025 ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali.
Perezida Kagame yifashishije inyigisho zo muri Bibiliya ziboneka mu gitabo cya Matayo 5:39 hagira hati “Ariko njyewe ndababwira kutitura inabi mwagiriwe. Ahubwo umuntu nagukubita urushyi mu musaya w’iburyo, umuhe n’undi musaya.”
Perezida Kagame yasobanuye ko adashobora kwemera gutegera umuntu umusaya ngo akubitemo urushyi, anasaba Abanyarwanda kutagira iyo migirire.
Ati “Muri za nyigisho ariko nta kibazo mfitanye nazo, ngo iyo bagukubise ku musaya umwe harya urahindura ugatega n’undi? Ibyo ntabyo ndimo. Mumbabarire munyumve nta n’uwo mbisabye ngo abe ari ko abigira rwose.”
Kuri Perezida Kagame yagaragaje ko umukubise urushyi mu musaya umwe, atagutegera uwa kabiri.
Ati “Njyewe nukubita ku musaya umwe, nugira amahirwe urasigara uri muzima, iyo ni yo dini yanjye. Nukubita aha [ku musaya] ndakubita n’ahandi aho ari ho hose hashoboka, ntabwo muri ibi bibazo turimo iyo mikino cyangwa iyo myumvire (ikwiriye).”
Yashimangiye ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza inzira batangiye yo kubaka igihugu cyabo.
Ati “Icy’ibanze ni uko twakomeza inzira turimo yo kubaka igihugu cyacu, ubumwe bwacu, imbaraga zacu no kubana neza n’abandi. Ari abaturanyi bacu ari n’abandi bakure turifuza kubana neza nabo ariko bagomba kuduha amahoro, twifuza, dukeneye, nk’uko natwe twakora ibyumvikana bizima kuri bo.”
Yerekenye ko u Rwanda rwari ahantu habi cyane, ku buryo hari benshi badashimishwa no kurubona rwarongeye kuzuka, ariko ko Abanyarwanda bagomba gukomeza gushikama.
Ati “U Rwanda rwari ahantu iki gihugu kitazongera kuba igihugu. Rero hari abo byatangaje cyangwa byababaje kubona abantu bongera kuzuka. Kugira ngo dusubire hariya tuvuye kereka utarahabaye, nta wahasubira, ni yo mpamvu tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo tutazahasubira. Mukomeze inzira iduteza imbere nubwo hari abaduca intege cyangwa abashaka ko babirwanya ntitugire aho tugera.”
Perezida Kagame yasabye abaturage gukomeza kubaka no gukomeza umuvuduko w’imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu.
Yakebuye kandi abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye, yerekana ko bahinduye iyo myumvire byafasha igihugu mu kugabanya icyuho cyaterwa n’abashaka ko kigana ahabi.
Ati “Igitutu gikwiye kukuviramo imbaraga zo guhangana nacyo. Ukwiye kwanga gushyirwa hasi, ugakoresha imbaraga zose, ugakomeza uhagaze ndetse ujya imbere uko bikwiye.”
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko Abanyarwanda bari ku rugamba kandi rubasaba kurwana bafatanyije, ndetse yizeza ko nta kibi cyakongera kubabaho.
Ati “Turi ku rugamba tugomba kurwana twese turi hamwe, ariko njya mbwira abantu ko nta cyatunanira. Tuba tutarashize cya gihe, ubu ni bwo twashira? Nta kibi gishobora kutubaho ubu kiruta ibyatubayeho. Ni yo mpamvu mudakwiye kugira ubwoba na busa.”
Yijeje ko u Rwanda rwiteguye gukomeza guhangana n’abakomeje kurutuka no kuruharabika ndetse n’ibyashaka gukoma mu nkokora iterambere ry’Abanyarwanda muri rusange.
Yongeye kugaruka ku nkuru y’umukecuru mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abicanyi babajije uko bari bumwice, ahitamo kubacira mu maso arabavuma.
Ati "Natwe ni ko turi bubigenze, turabavuma. Nta cyatubaho kirenze icyatubayeho, ni yo mpamvu ushaka ku kwica ni byiza ko wamurwanya."


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!