Perezida Kagame yaherekeje Lourenço wa Angola na Tshisekedi wa RDC nyuma y’inama y’i Gatuna

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 21 Gashyantare 2020 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yaherekeje bagenzi be barimo João Lourenço wa Angola na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma y’inama yo gushakira umuti ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda yabereye i Gatuna.

Aba bakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya Kane yo gushakira umuti bibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Uganda nk’abahuza mu biganiro byatangiye mu mwaka ushize.

Iyi nama yahuje Perezida Kagame na Museveni wa Uganda n’abahuza mu biganiro yabereye ku mupaka w’ibihugu byombi wa Gatuna kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Gashyantare 2020.

Abahuza ku bibazo by’u Rwanda na Uganda bemeranyije ko hari intambwe yatewe irimo kurekura abaturage bari bafunzwe kuri buri ruhande; hanasinywe amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ni inama bamwe babonyemo ko iganisha ku ifungurwa ry’umupaka hashingiwe ku mwanzuro uvuga ko Uganda igiye kugenzura ibirego byose by’u Rwanda, byabonerwa umuti hakazahura inama igamije kongera gufungura imipaka.

Mu myanzuro yasomwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola nk’igihugu cy’abahuza, Manuel Domingos Augusto, yavuze ko abakuru b’ibihugu bishimiye intambwe yatewe n’ubushake abakuru b’ibihugu bagaragaje mu gukora ibishoboka mu gusubiza umubano ku murongo.

Harimo irekurwa ry’imfungwa ku mpande zombi no kwiyemeza gukomeza urwo rugendo rwo kubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa muntu.

Yavuze ko bishimiye isinywa ry’amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha yasinywe hagati y’u Rwanda na Uganda, agomba gufasha mu gukurikirana mu butabera abarimo abashinjwa ‘‘kugira uruhare mu bikorwa bibangamiye abaturanyi.’’

Nyuma yo kuva i Gatuna, Perezida Kagame yaherekeje Perezida João Lourenço wa Angola na Félix Tshisekedi wa RDC abageza ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.

Iyi ni inama ya kane yahuje aba bakuru b’ibihugu bine, uhereye mu mwaka ushize. Perezida Kagame na Museveni bashimiye bagenzi babo, João Lourenço wa Angola na Felix Tshisekedi wa RDC, bakomeje kubaherekeza muri ibi biganiro.

-  Indi nkuru wasoma: Uganda yahawe ukwezi ko kugenzura ibirego by’u Rwanda, kukazakurikirwa n’ikibazo cy’imipaka

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na bagenzi be barimo João Lourenço wa Angola (ibumoso), Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y'inama yabereye i Gatuna
Perezida Kagame yaherekeje João Lourenço wa Angola amugeza ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali
Perezida Paul Kagame yaherekeje Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Kanombe aho yafatiye rutemikirere

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza