Uyu muhango wo gutanga izi nka wabaye ku wa Gatatu w’iki Cyumweru wabereye mu Kagari ka Kabyiniro mu Murenge wa Cyanika.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV ari kumwe n’ukuriye Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru, Maj Gen Eric Murokore, nibo bashyikirije izi nka abaturage mu izina rya Perezida Kagame.
Guverineri Gatabazi yashimye ubufatanye burangwa hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano, abayobozi b’ibanze ndetse n’abaturage b’Akarere ka Burera ku bw’umusanzu wabo mu kwicungira umutekano w’agace baherereyemo no kurwanya ibyaha birimo ibyambukiranya imipaka, gucuruza magendu n’ibiyobyabwenge nka bimwe mu bikunze kugaragara muri aka gace gahana imbibi na Uganda.
Yavuze ko izi nka Perezida Kagame yahaye abaturage ari “ikimenyetso cy’urukundo, ubumwe n’iterambere” bagaragaje mu bikorwa biganisha ku kugera ku mutekano urambye n’iterambere muri ako gace.
Umuturage witwa Uwimana Marie Chantal, ni umubyeyi w’abana batanu wahawe inka. Yavuze ko we n’abana be bazungukira byinshi kuri iyi nka bagenewe na Perezida wa Repubulika birimo nk’amata azatuma barushaho kugira ubuzima bwiza ikanabafasha mu bikorwa by’ubuhinzi kuko bazajya babona ifumbire.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!