Perezida Kagame yahaye imbabazi abakobwa 50 bari barahamwe n’icyaha cyo gukuramo inda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Gicurasi 2020 saa 06:21
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yatanze imbabazi rusange ku bakobwa 50 bari barakatiwe n’inkiko nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukuramo inda.

Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2020 niyo yatangarijwemo uyu mwanzuro. Mu byemezo byayo, ikirebana n’iyi ngingo kigira kiti “Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi umuntu umwe n’imbabazi rusange abakobwa mirongo itanu (50) bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo gukuramo inda”.

Iyi nama kandi yemeje Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abagororwa 3596 bahamwe n’ibyaha binyuranye.

Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

Imbabazi nk’izi zaherukaga gutangwa muri Mata 2019 ubwo na none Perezida Kagame yababariye abagore n’abakobwa 367 bari bafungiye icyaha cyo gukuramo inda no kwihekura.

Imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika zishobora gutangwa nta bisabwe kubahirizwa cyangwa hateganyijwe amabwiriza uwagiriwe imbabazi agomba gukurikiza. Iyo ayo mabwiriza adakurikijwe, imbabazi zivanwaho kandi igihano kikarangizwa.

Perezida Kagame yahaye imbabazi umuntu umwe n’imbabazi rusange abakobwa mirongo itanu bari barakatiwe n’inkiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .