Perezida Kagame yahaye amagare abakuru b’imidugudu ikikije ishyamba rya Nyungwe

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 Nyakanga 2020 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, yahaye amagare 589 abakuru b’imidugudu igize imirenge 18 ikikije ishyamba rya Nyungwe, mu kubashimira uruhare bakomeje kugira mu kwicungira umutekano.

Ni igikorwa cyabaye mu kubashimira ubudashyikirwa bagaragaje mu mwaka ushize, ubwo abagizi ba nabi bitwaje intwaro baturuka mu bihugu by’abaturanyi, bitwikiriye ishyamba rya Nyungwe bakageragezaga kugirira nabi abaturage b’inzirakarengane no kwangiza imitungo yabo.

Inzego z’umutekano zifatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, bakomeje gufatanya batsinda abo bagizi ba nabi.

Kuri uyu wa Kane nibwo abayobozi bakuru mu ngabo bashyikirije aya magare abakuru b’Imidugudu yo mu turere twa Nyaruguru, Karongi, Nyamasheke na Rusizi, ikora ku ishyamba rya Nyungwe, babashimira umusanzu batanga mu kurinda umutekano w’aho batuye, nk’uko RDF yabitangaje.

Umwe yagize ati "Ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano, abakuru b’imidugudu n’abaturage muri rusange bwagaragaje ko dushyize hamwe, kandi twiteguye gutsinda umwanzi uwo ariwe wese wagerageza guhungabanya igihugu cyacu. Turashima imyumvire yanyu ko gufata kurinda umutekano n’ituze by’igihugu cyacu mukabigira ibyanyu, ari inkingi y’iterambere.”

Umukuru w’Umudugudu wa Nyacyondo mu Murenge wa Ruheru, Nubahimana Emmanuel, yavuze ko amagare bahawe agiye kubatera imbaraga kugira ngo barusheho gukora byinshi, “no gukomeza gufatanya n’inzego zacu z’umutekano mu kurinda igihugu.“

Mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe, kuva mu myaka ishize hakunze kugabwa ibitero n’abantu bitwaje intwaro, Ingabo z’u Rwanda zabasubiza inyuma bagahungira mu Burundi.

Rumwe muri izo ngero ni ubwo mu ijoro ryo ku wa 1 Nyakanga 2018 ahagana 23:30’ abagizi ba nabi bitwaje intwaro bateye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Nyabimata. Bibye ibintu by’abaturage birimo amatungo n’ibiribwa, banarasa hejuru bagamije gutera ubwoba abaturage.

Icyo gihe Polisi y’u Rwanda yagize iti "Abo bagizi ba nabi bateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo. Ibi bikaba bibaye nta n’ibyumweru bibiri bishize mu karere kamwe habaye igitero nk’iki."

Uretse ibyo, hari ibindi bitero byagabwe muri Nyaruguru mu murenge wa Nyabimata, byishe abaturage ndetse bitwika imodoka, binasahura abaturage. Ni ibitero birimo ibyagabwe n’umutwe witwara gisirikare wa FLN, wari ufite Nsabimana Callixte “Sankara” nk’umuvugizi. Uyu afungiwe mu Rwanda.

Igitero giheruka cyagabwe ku wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020 n’abantu bagera mu 100, bitwaje imbunda zirimo mashinigani (machine guns) n’izirasa za rockettes, bafite umugambi wo kugirira nabi abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Yanza, uri mu kilometero kimwe gusa uvuye ku mupaka w’u Burundi.

RDF yatangaje ko baturutse mu Burundi ari na ho basubiye nyuma yo kuraswa, berekeza mu birindiro by’Ingabo z’u Burundi biherereye ahitwa mu Gihisi ho muri Komini Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoke.

Basize inyuma abarwanyi babo bane bapfuye, ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda na radiyo za gisirikari n’ibikombe by’ibiribwa byanditseho "Force de Defense Nationale du Burundi", batatu mu bakigabye bafatwa mpiri.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yandikiye iy’u Burundi, "isaba ibisobanuro ku gitero cyagabwe n’abantu bataramenyekana baturutse mu Burundi, inasaba Guverinoma y’u Burundi gufata ingamba zose zishoboka kugira ngo abagize uruhare muri ibyo byaha bahungiye mu Burundi, bafatwe mu maguru mashya bagezwe imbere y’ubutabera, cyangwa boherezwe mu Rwanda kugira ngo babazwe ibyo bakoze."

Nta gisubizo u Burundi bwigeze butanga.

CSP Kanyamihigo na Gen Maj Emmanuel Ruvusha bashyikiriza abakuru b'imidugudu amagare yatanzwe na Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF. Aya magare 589 yahawe abakuru b’imidugudu igize imirenge 18 ikikije ishyamba rya Nyungwe, mu kubashimira uruhare bakomeje kugira mu kwicungira umutekano
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Alphonse Munyantwari yitabiriye icyo gikorwa
Abakuru b'imidugudu bishimiye impano ya Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .